Ibidukikije

Kamonyi:Haracyari abaturage bakivoma amazi y’ibirohwa

Eric Habimana

Abatuye mu Mudugudu wa Rwinanka Akagari ka Kigusa Umurenge wa Nyarubaka Akarere ka Kamonyi, baravuga ko bahangayikishijwe ni kibazo cyo kutagerwaho n’amazi meza, ikibazo bavuga ko gikwiye gushakirwa igisubizo, kuko usanga n’amazi y’ibirohwa bavoma mu bishanga n’imibande mu gihe cy’izuba ryinshi nayo akama.

Abo baturage batuye mu Mudugudu wa Rwinanka uhana imbibi n’uwa Kigarama wamaze kugezwamo amazi meza, ariko yose ikaba ibarizwa mu Kagari ka Kigusakari mu Murenge wa Nyarubaka Akarere ka Kamonyi, bavuga ko kubona amazi bakoresha mu ngo zabo, bibasaba kujya kudaha amazi y’ibirohwa yo mu bishanga n’imibande biri hepfo y’agasozi umudugudu batuyemo wubatseho.

Ayo mazi bijujutira ko mu gihe cy’imvura aba yuzuyemo imyanda y’amoko yose imanurwa n’isuri, ituruka ku misozi ikikije ibyo bishanga n’imibande.  Bavuga ko iki ari ikibazo ubuyobozi bw’Akarere kabo bukwiye guhagurukira bukagishakira igisubizo, kuko nayo mazi y’ibirohwa bavoma mu bishanga n’imibande, kuyabona mu gihe cy’izuba bibabera ingorabahizi.

Bati“ abo duhana imbibi bayabagejejeho, nubwo nayo kuyabona bigoranye, twebwe ntayo dufite kuko nayo dukoresha tuyavoma mu bishanga n’ibibande hariya hepfo, iyo imvura yaguye rero arandura kubera ko imvura iba yashyizemo imyanda yamanutse ku gasozi, hari igihe tujya kwivuza indwara z’umwanda, kubera ariya mazi, byibuze nibadufashe natwe batugezeho amazi kuko turabangamiwe n’abiriya biziba tuvoma”.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée, n’ubwo nta gihe atangaza amazi meza azaba yamaze kugezwa mu Mudugudu wa Rwinanka. Avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye kujya muri uwo mudugudu, gukurikirana uko bwagishakira igisubizo bufatanyije n’abafatanyabikorwa b’ako karere.

Abo baturage baravuga ibi mu gihe zimwe mu ntego Leta y’u Rwanda yiyemeje, harimo kuba mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bazaba baramaze kugezwaho amazi meza, ku gipimo kiri ku 100%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko abatuye ako karere bamaze kwegerezwa amazi meza muri uyu mwaka wa 2021 ku gipimo cya 70%.

 

 

To Top