Mu gihe bamwe mu baturiye umuhanda wa Kamuhanda,mu Murenge wa Runda ugakomeza no mu yindi mirenge irimo n’Umurenge wa Ngamba ukikije umugezi wa Nyabarongo, bifuza ko wakorwa ugashyirwamo n’amateme, kuko wamaze kwangirika bigatuma n’abakora ibikorwa by’ubuhinzi babura aho banyuza umusaruro wabo bawujyana ku isoko, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, buravuga ko nubwo kuwukora bigoye hari gahunda yo kugenda ukorwa uko ubushobozi bubonetse.
Abaturiye umuhanda wa Kamuhanda werekeza mu mirenge ya Ngamba na Rukoma mu Karere ka Kamonyi baravuga ko kuba uyu muhanda warangiritse, ukaba utakiri nyabagendwa, byagize ingaruka kubawukoresha zirimo no kuba batabasha kugeza umusaruro ku isoko, aho bifuza ko ubuyobozi bwabafasha ukongera ukaba nyabagendwa.
Bati“kuba tudafite umuhanda ukoze mwiza bituviramo impanuka zirimo no kutabasha kugenderana, nk’igihe twejeje imyaka, kubona uko tuyigeza ku isoko biratugora, kubona imodoka ziwutwara nabyo biragoye, kubera ko inzira ari mbi ntabwo rero kugera aho imyaka iba iri biba byoronshye”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Tuyizere Thadée umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko nubwo gukora uyu muhanda bigoye, gusa hari gahunda yo kuwukora buhoro buhoro uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka, bitewe nuko ubuhari kugeza ubu bukiri buke.
Uyu muhanda w’igitaka wa Kamuhanda mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ukaba ari umuhanda ufite ibirometero birenga 20, aho uca mu Mirenge ya Runda, Ngamba Rukoma hamwe n’Umurenge wa Gacurabwenge, ukagaruka kuri kaburimbo iva mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Amajyepfo no mu Iburengerazuba uciye mu Karere ka Muhanga, ku uburyo ikorwa ryawo ryakoroshya imihahiranire y’abatuye iyi mirenge n’ahandi harimo n’Umujyi wa Kigali.
Eric Habimana