Ubukungu

Kamonyi:Abavumvu barasaba ko bakegerezwa ibikoresho byo kwifashisha

Abakorera ubworozi bw’inzuki mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira basaba inzego z’ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere kubafasha kubona aho bagurira ibikoresho bifashisha muri ubu bworozi, ubuyobozi bw’akarere bwo burabizeza ko igisubizo bazagihabwa mu minsi iri imbere ku ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB.
MUSABYIMANA Gratien na bagenzi be bahuriye ku kuba ari aborozi b’inzuki bavuga ko uyu mwuga w’abateje imbere bo n’imiryango yabo, gusa n’ubwo bimeze bityo ariko barifuza gukemurirwa ikibazo cy’aho bashobora kujya bagura ibikoresho bifashisha mu guteza imbere uyu mwuga wabo wo korora inzuki.
Bati “ni umwuga mwiza kandi udufasha kwiteza imbere kuko ni wo mwuga udutunze, gusa turacyafite imbogamizi zo kuba tutabona ibikoresho hafi byo kwifashisha mu mwuga wacu wa buri munsi, twifuza ko abayobozi bagira icyo badufasha kuko biratugora”.
Ku ruhande rw’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kamonyi, MUKIZA Justin avuga ko bagiye gufatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, mu gushakira umuti iki kibazo kigaragazwa n’aba borozi b’inzuki.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu Karere ka Kamonyi ubworozi bw’inzuki bukiri hasi, ku buryo ngo hari gahunda yo kubwitaho na cyane ko usibye no kuba aka karere karatangiye ubukangurambaga bwo kuzamura ubu bworozi bw’inzuki arashishikariza n’utundi turere ko hakwiye kubaho ubukangurambaga ku bijyanye n’uyu mwuga w’ubworozi bw’inzuki mu gihugu.
Eric Habimana

To Top