Ubukungu

Kamonyi:Abatuye Umurenge wa Nyarubaka barasaba guhabwa ingurane zabo zaheze

Eric Habimana

Abatuye mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ahanyujijwe ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi, baravuga ko bamaze imyaka igera kuri itanu bategereje ingurane amaso akaba yaraheze mu kirere.

 

Abo baturage bakaba basaba ubuyobozi bw’Akarere kabo kubakorera ubuvugizi, ngo babone ingurane z’imitungo yabo kuko ngo byabateje ubukene.

 

Abaturage babarirwa muri 30 bo mu Kagari ka Gitare Umurenge wa Nyarubaka, bose bavuga ko hashize imyaka irenga itanu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi (REG), kinyujije inzira z’amashanyarazi mu mitungo yabo yiganjemo intoki, amakawa ibiti by’avoka n’indi myaka.

 

Twagirabazungu Réonard, na Mukamunana Thasiyana, ni bamwe mu bafite imitungo yabo yangijwe ubwo hagezwaga amashanyarazi mu murenge wabo.

 

Bavuga ko mu gihe hari bamwe muri bagenzi babo bishyuwe, bo basabwe gufunguza konti mu Umurenge Sacco, ariko bategereza ko hajyaho ifaranga na rimwe baraheba.

 

Aho bagize bati “Baraje bashinga amapoto bagenda batema imyumbati, insina, ariko dutegereza amafaranga turaheba, icyo twifuza nuko Leta yadukorera ubuvugizi natwe tukishyurwa”.

 

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee, we avuga ko ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’Umurenge wa Nyarubaka, bugiye gukurikirana ikibazo cy’abo baturage bakishyurwa, gusa ariko akanavuga ko icyo kibazo batari bakizi.

 

Ati “icyo ni ubwa mbere njyewe nkimenye, kuko ubundi hari ukuntu ahakozwe bikorwamo abaturage babigizemo uruhare nta mafaranga, hakaba n’uburyo hanyuzwa ibyo bikorwa ariko haragenwe amafaranga yabyo, ibyo rero turabikurikirana kandi biratungana vuba”.

 

Abo baturage bavuga ko bamaze imyaka ibarirwa muri itanu batarishyurwa ingurane z’imitungo y’ahanyujijwe amashanyarazi, mu gihe Itegeko ngenga n°18/2007 ryo ku wa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, riteganya ko kugira ngo iyimurwa cyangwa ikurwaho ry’imitungo ryemerwe, hagomba kwishyurwa indishyi ikwiye, nibura mu minsi 120 mbere y’uko imitungo y’ahagiye gukorerwa ibyo bikorwa ikurwaho.

To Top