Eric Habimana
Bamwe mu batuye Akarere ka Kamonyi barifuza ko ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya ikigage byadindiye byarangira, rugatangira gukora icyo rwagenewe.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’ako karere bwo bwizeza abagatuye ko mu kwezi gutaha, uruganda ruzatangira gukora, dore ko idindira ry’urwo ruganda ryaterwaga n’ibikoresho byatumijwe mu mahanga, bigatinda kugera mu Rwanda.
Hirya no hino mu turere dutandukanye tw’gihugu, usanga hari imishinga imwe irimo kubaka imihanda, inganda ni iyindi, nyamara ugasanga ikorwa ntirangire.
Urugero ni urw’Akarere ka Kamonyi gafite umushinga wo kubaka uruganda rw’ikigage, nyamara bamwe mu batuye ako karere, bakaba bibaza impamvu rutubakwa ngo rurangire, bagasaba akarere, gushyiraho akabo ngo rwuzure rutangire imirimo.
Ati “uru ruganda ruramutse ruje rwatugirira akamaro, kuko wajya uva mu kabari ugahitirayo ukanywa agacupa, ikindi rwajya rudufasha, kuko niba wanywaga ibiguhenda, urwo ruganda rubaye rwuzuye byatuma nabadafite amikoro y’amafaranga menshi, bajya babona aho banywera ikijyanye n’ubushobozi bwabo, kuko nk’ubu ikigage turikukinywa ku mafaranga 300 kandi tutizeye ubuziranenge bwacyo”.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, amara impungenge abo baturage, avuga ko mu minsi itarambiranye uruganda ruzatangira kwenga ikigage, nk’uko byari byitezwe, kuko ibikoresho byatumaga rudatangira ngo byabonetse.
Yagize ati “imashini barazatsa zikagaragaza ko zikora, ikibura ni imashini itangamo umwuka kandi nayo twarayitumije hanze, iraba yatugezeho mu minsi itarenze icumi, icyo nakwizeza abatuye Kamonyi, nuko mu kwezi kwa cyenda baribube batangiye kuganura ikigage cyakorewe Kamonyi”.
Umushinga wo kubaka uruganda rwenga ikigage mu Karere Kamonyi, watangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2015, ukaba wari witezwe kurangirana n’umwaka wa 2017, none magigo aya uru ruganda ntiruruzura ngo rutangire kwenga ikigage, abaturage bakaba bakomeje gutegerezanya amatsiko urwo ruganda ngo babashe gushyira inyota yacyo.