Ubukungu

Kamonyi: Umukozi ushinzwe amakoperative arashinjwa gukingira ikibaba abangirije umutungo

Abahinzi bakorera muri koperative Kopabakamu ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Kayumbu giherereye mu Murenge wa Nyarubaka na Musambira mu Karere ka Kamonyi, barashinja umukozi ushinzwe amakoperative muri  ako karere, gukingira ikibaba komite iyobora iyi koperative ishinjwa imiyoborere mibi n’imicungire mibi y’umutungo wabo,  ni  mu  gihe ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative RCA kivuga ko koperative zigenga ku buryo ntawukwiye kwivanga mu miyoborere yazo.

Aba banyamuryango b’iyo koperative bagerageje kwitorera abayobozi bashya, ariko umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere ka Kamonyi, aka bangayitwaje ko batoye ari  mu  gihe cya Covid-19 , akagumishaho abasanzwe bariho nyamara barangwa n’imiyoborere mibi ndetse n’imicungire mibi y’umutungo wabo.

Bati “twamaze kubona ko ubuyobozi dufite buri kutwangiriza umutungo wa koperative, duhitamo ko twatora indi komite bitewe n’uko iyo twari dufite twari twayitakarije ikizere, gusa nyuma yo kumara kuyitora yaraje arayanga ngo twayitoye muri covid-19, kandi bitemewe, ngo iyari isanzwe ho igomba gukomeza ikatuyobora, ese ubundi kuki ari yo ashaka afitemo izihe nyungu niba ayo baturya ni byacubangiza ntaho ahuriye na byo”.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Ndayisenga   Frederic umukozi ushinzwe amakoperative mu akarere ka Kamonyi, ushinjwa n’aba bahinzi kubangamira imiyoborere ya koperative yabo, akaba ahakana ibyo ashinjwa n’aba banyamuryango ba kopabakamu.

Icyakora ku ruhande rwa Prof  HARERIMANA Jean  Bosco umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative  RCA avuga ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubuza abanyamuryango ba koperative kwishyiriraho abayobozi kandi ari bo baba bazi abo bashyiraho bakabageza ku iterambere baba bifuza.

KOPERATIVE Kopabakamu ifite abanyamuryango basaga 400, bavuga ko bashaka ga gukuraho komite isanzwe iriho kuko yagaragayeho imicungire mibi ,  ibintu bishyigikiwe n’ubuyobozi bwa RCA buvuga ko bwashyizeho amabwiriza kuri koperative zishaka gutora abayobozi azemerera kubikora, ariko zikabanza kwandikira inzego z’ibanze zizimenyesha ko icyo gikorwa kizaba hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Eric Habimana

 

 

 

To Top