Ubukungu

Kamonyi: Mukabideri arasaba ko yabona isoko ry’ibiva mu bukorikori bwe

Umuturage utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gahire witwa Mukabideri Xavera, aho akorera imirimo y’ubukorikori butandukanye, avuga ko agifite imbogamizi zo kubona amasoko yo gushyiraho ibyo akora, ariho ahera asaba ubuyobozi kumufasha kugira ngo na we ibyo akora bibashe kumutunga.

Imyuga n’ubumenyingiro ni imwe muri gahunda Leta yashyizemo imbaraga, inashishikariza abaturage kubishyiramo imbaraga kugira ngo bibafashe kubatunga, bitewe ni uko ari byo bigezweho ubu ku isoko ry’umurimo, ari byo Mukabideri Xavera aheraho asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kumufasha, kuba yabona aho agurishiriza umusaruro w’ibyo akura mu bukorikori bwe akora bwa buri munsi, ariko akabukorera mu rugo iwe, kuko nta hantu agira ho kubikorera, ndetse no kubigurishiriza, usibye kwirwanaho mu baturanyi be, ibintu avuga ko nta cyo bimumariye, kuko Leta yabishyizemo imbaraga na we yagashyigikiwe bikamutunga.

Ati”nkora imitako itandukanye y’abageni, amaherena, uduseke tw’amahoro, gutaka ku bicuma n’inkoni, no gukora amasaro atandukanye, hari n’ibyo nkora mu birere, njye numva ngo Leta ifasha abakora ibintu bya ‘‘Made in Rwanda’’ ariko njye n’ibi nkora ntacyo bimariye, kuko nubwo nkora ubukorikori n’ubugeni ariko nta nyungu bimbyarira, byibuze bamfashe mbone aho mbigurishiriza kugira ngo mbashe no kwishyurira ishuri abana banjye, no kwiteza imbere”.

Mukabideri Xavera aho akorera ubukorikori bwe

Tuyizere Thadée Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi w’agateganyo, avuga ko mbere yo kujya gukora ubukorikori cyangwa kugira ikindi ukora ubanza gushaka isoko ryaho uzagjjya ubigemura, gusa agashishikariza uwo Mukabideri kwegera abandi bakora nk’ibyo we akora, kugira ngo bizaborohere kubafasha bibumbiye hamwe, ikindi ni uko ubuyobozi bufite inshingano zo kumufasha ariko kumufasha wenyine bigoye, kurusha uko baba ari itsinda, kuko ni na byo byabafasha kubashakira isoko.

Ati”ubundi iyo ukora ubukorikori, mbere yo kugira icyo ukora ubanza gushaka isoko uzabigurishirizaho, ariko icyo njye namubwira ni uko yakwegera abandi bakora nk’ibyo akora, bakibumbira muri koperative kugira ngo kubafasha byorohe, ariko bitanabujije ko umuntu yagenda abahuza kugira ngo no kubakorera ubuvugizi byorohe”. Leta y’u Rwanda ishishikariza Abanyarwanda kwihangira imirimo, no  kugana imyuga n’ubumenyingiro, ndetse no kubyaza umusaruro impano bafite kugira ngo babashe kwiteza imbere ntawe bateze amaboko, ari na byo uwo Mukabideri yakoze, nubwo we avuga ko hari igihe yumva yabireka, kuko aba abona nta mwanya mu bitamufitiye umumaro, ari yo mpamvu asaba ubuyobozi kumufasha

To Top