Ibidukikije

Kamonyi: Abaturage barasabwa gusanirwa ikiraro cyangiritse

Eric Habimana

Abatuye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Mudugugudu wa Mugina n’uwa Bugaba, baravuga ko ikiraro cyo mu gishanga cya Kibuza cyangiritse mu mvura yaguye mu mwaka wa 2019 cyahagaritse imigenderanire yabo, aho bavuga ko kugira ngo bageze umurwayi ku bitaro bikuru bya Rukoma,  bibasaba kumucisha mu mazi, kuko imbangukiragutabara itabona aho ica.

Abo baturage bavuga  ko mbere y’uko ikiraro cya Kibuza cyakoreshwaga mu buhahiranire hagati yabo  gicika, imodoka zazaga gutwara umuceri, uhingwa muri iki gishanga cya Kibuza, ndetse usibye ni imodoka kikaba cyarakoreshwaga n’abanyeshuri, kimwe n’abatwaye abarwayi ku bitaro bikuru bya Rukoma, ariko aho kimariye kwangizwa n’imvura mu mwaka ushize wa 2019, ubu ibintu byose byarahagaze, aho no kujyana umurwayi kwa muganga, bisaba kumunyuza mu nzira zo mu mazi.

Bati ”iki kiraro kitarangirika abanyeshuri bakinyuragaho bajya ku ishuri, abajya kwa muganga ni cyo bakoreshaga, ndetse n’imodoka zazaga gutwara umuceri dusarura muri kino gishanga ni cyo zanyuragaho, ubu rero kubera ko cyangiritse hari ibikorwa byahagaze, ibindi bikomeza ariko binyuze mu nzira zitugoye, nko kujyana umurwayi kwa muganga, ku bitaro bikuru bya Rukoma ni ukunyura mu mazi kuko ntabwo wabona aho unyura, byibuze mudukorere ubuvugizi Leta yongere ikitwubakire, kuko ni nkaho ari cyo cyari kidutunze”.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri ubu busabe bwa bano baturage, Tuyizere Thadée umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Kamonyi aravuga ko icyo kiraro ubuyobozi butari bukizi, Gusa yongeraho ko  ubu batangiye kwakira ibitekerezo bizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha,  ku uburyo asaba  abo baturage ko bagishyira mu bizitabwaho mu igenamigambi ry’umwaka utaha wa 2021-2022.

Ati”kibuza yihe ?, njyewe icyo kiraro ndumva ntakizi, gusa niba ari ikibazo kibangamiye abaturage, ubwo bazakizamura kugira ngo na cyo gishyirwe muri gahunda y’igenamigambi y’umwaka utaha wa 2021-2022, kugira ngo kizakemurwe, kuko nta n’ubwo ari cyo cyonyine cyangiritse”.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko usibye icyo kiraro cya Kibuza, abo baturage bifuza ko cyakorwa,  Akarere ka Kamonyi kabarurwamo ibiraro bisaga 40 byangiritse, akaba avuga ko gusana no gukora ibyangiritse, bizagenda bikorwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

To Top