Ubuzima

Kamonyi: Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga barasabwa kurangwa n’urukundo mu kwita kuri aba bana

Ubwo basobanurirwaga kuburenganzira bw’umwana ufite ubumuga, ababyeyi b’impuhwe bo mu Karere ka Kamonyi, bahuriye ku kuba bita ku bana bafite ubumuga, basabwe kujya bita kuri abo bana babikoranye urukundo, aho kubikora kugira ngo babone inyungu, ibyo bakaba babisabwe n’Umuryango ‘‘Hope and Homes for Children’’, ku bufatanye n’ikigo kita ku bafite ubumuga cyo mu Karere ka Kamonyi (CEFAPEK).

Abo babyeyi bahuguwe ni abo mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi, akaba ari amahugurwa yateguwe n’ikigo CEFAPEK gikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’umuryango ‘‘Hope and homes for children’’, mu rwego rwo kubasobanurira ko umwana ufite ubumuga na we ari umwana nk’abandi ndetse ko nawe akwiye kwitabwaho.

Abahuguwe bo bavuga ko nubwo bita kuri abo bana kubera urukundo, ngo haracyari imbogamizi mu buryo bwo kubakurikirana, zimwe mu mbogamizi bagarukaho harimo abatabasha kubashyira mu mashuri y’abafite ubumuga, kuko amwe muri ayo agihenze, harimo kandi kutabasha kubabonera ibibatunga, bitewe n’ubumuga umwana afite ariko kandi bagahuriza ku kuba ni yo bagiye kubavuza usanga amavuriro babajyanyeho yita ku bana ariko abaje kubavuza ntibitabweho nkuko bikwiye.

Bati “ujyana umwana kumuvuza ku mavuriro y’abafite ubumuga wagerayo icyo gihe bita ku mwana ariko ugasanga wowe ntiwitaweho yaba mu buryo bwo kurya no kubona aho kurara, icyo gihe rero iyo utishoboye urumva, bishobora gutuma utamuvuza kuko utari bubone uko wibeshaho, ikindi hari igihe uba ufite umwana ariko kumutunga mu buryo bwo kurya bigasaba indyo yihariye, bikatugora kuzibona, ikisumbuyeho ni ukubona imiti yabo kuko imyinshi muri iyo iva ku bitaro biri kure rero kugerayo bikatugora”.

Umwana ufite ubumuga na we ni umwana ‘‘Hope and Homes for Children’’ ndetse nawe akwiye kwitabwaho

Ku ruhande rwa Mukarubayiza Donathilee umuyobozi w’iki kigo cya CEFAPEK nka bamwe mu bateguye zino nyigisho we, avuga ko kuba hakiri ababyeyi bavuga ko bagifite imbogamizi mu kwita kubana, bafite ubumuga ni ikibazo kitakemurwa umunsi umwe, ahubwo igihari kandi kirimo kuganirwaho ni uko habaho ubukangurambaga.

Ku bijyanye ni uko hashyirwaho ibigo byinshi bifasha abatishoboye, by’umwihariko ko barimo kuganira n’Akarere ka Kamonyi uburyo ibigo byita ku bana bafite ubumuga byakwaguka, ikindi kubatabasha kubona uburyo bwo ku bajyana mu mashuri, avuga ko icyambere kibanze uyu mwana aba akeneye ni ukubona abandi bana baribumufashe kwitinyuka no kubigiraho ntiyige amasomo yo mu ishuri gusa ahubwo bakiga no kubaho nk’abandi.

Ibyo kandi arabihurizaho na Kayiganwa Aline umukozi wa ‘‘Hope and Homes for Children’’, aho we avuga ko kuba bafashe umwanya wo kwigisha bano ba marayika murinzi ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga ni uko umwana ufite ubumuga akenera byinshi mu buryo bwo kumwitaho.

Ni byiza rero ko bakomeza kubaba hafi kugira ngo banakomeze kubafasha gukarishya ubumenyi, ku bijyanye n’izo mbogamizi zigihari ni ugukomeza ubukangurambaga, naho kubagira imbogamizi zo kujya gufata imiti avuga ko uwugize, ikibazo cyo kutabona uko ajyayo, bo bahari ku bwabo bajya babatuma bakabagirayo.

Abahuguwe ni abo mu Mirenge ya Gacurabwenge, Kayumbu na Nyamiyaga, abo akaba ari ababyeyi bakiriye abana bafite ubumuga butandukanye, usibye uku kubahugura kandi banahawe na telephone zigezweho (smart phones) zizajya zibafasha mu miryango yabo, mu buryo bwo kumenya uko isi ihagaze,ndetse bakanayifashisha babahaho amakuru.

 Basanda Ns Oswald na Eric Habimana

To Top