Amakuru

Kagame yasabye abaturage kutagira impagarara

Perezida Kagame Paul yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa virusi ya Corona, abwira Abanyarwanda ko “kugira impagarara ntacyo byadufasha”, yizeza “ingamba zisobanutse kandi zihamye” mu rwego rwo “kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo”.

Minisiteri y’Ubuzima uyu munsi yatangaje ko umuntu wa mbere wagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus mu Rwanda ari Umuhinde wageze mu Rwanda kuwa 8 Werurwe 2020, bimenyekana ko afite iyi virusi ejo kuwa 13 Werurwe, ubwo we ubwe yagiye kwipimisha.

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku Baturarwanda abicishije kuri Twitter, yagarutse ku bintu by’ingenzi bikwiye kubahirizwa mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo kimaze amezi agera kuri ane gishegesha Isi.

Yagize ati, “Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nkuko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa.”

Yibukije ko Abanyarwanda hari ibizazane byinshi banyuzemo kandi bakabitsinda kubera ubufatanye, avuga ko n’iki cyorezo Abanyarwanda bazagitsinda bashyize hamwe.

Ati, “Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

Uyu munsi umubare w’abamaze guhitanwa na Coronavirus ku Isi warenze ibihumbi 5, mu gihe umubare w’abayanduye kuva yagaragara bwa mbere mu Kuboza 2019 uri hejuru y’ibihumbi 140.

Saudi Arabia yatangaje ko ihagaritse ingendo z’indege zijya cyangwa ziva mu mahanga mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera coronavirus, mu gihe New Zealand yatangaje ko umuntu wese uvuye mu mahanga agomba gushyirwa mu kato k’iminsi 14.

Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (OMS/WHO) ryatangaje ko u Burayi kuri ubu ari bwo burimo abarwayi benshi ba Coronavirus, mu gihe iyi virusi ivugwa no muri Afurika, aho ibihugu nka Kenya, Ethiopia, Sudan, Guinea na Eswatin byatangaje ko hari abantu byasanganye iyi virusi ejo kuwa Gatanu no kuri uyu wa Gatandatu.

By’umwihariko muri Espagne, abanduye iyi virusi bamaze kugera kuri 5.753, kimwe cya kabiri cyabo bari mu Murwa Mukuru Madrid. Ubwo bwiyongere buvuze ko hagaragaye abantu bashya banduye babarirwa mu 1500 mu masaha 24 yonyine.

Al Jazeera yatangaje ko Espagne igiye gushyira igihugu cyose mu kato ku buryo nta wemerewe kujya cyangwa kuva mu mahanga, ibyo bikajyana no gutangaza ibihe bidasanzwe (state of emergency) mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Mu minsi ishize Morocco yari yatangaje ko hari abantu 8 yasanganye ibimenyetso by’iyi ndwara, kuri ubu uwo mubare wazamutse ugera kuri 17, muri bo harimo umwe wa mbere wanduriye coronavirus mu gihugu imbere, mu gihe abandi bayivanye hanze mu bihugu birimo Espagne, u Butaliyani n’u Bufaransa, nk’uko byatangajwe na Minsiiteri y’Ubuzima ya Morocco.

Mu Buholandi, kuri uyu wa Gatandatu, umubare w’abagaragayeho ubwandu bwa Coronavirus wageze kuri 959, wiyongereyeho 155 mu munsi umwe, abamaze gupfa na bo biyongereyeho babiri, bose hamwe ni 12.

Muri Afganistan, imikino yose yahagaritswe, amashuri arafungwa, mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo kimaze kugaragara ku bantu 11 muri icyo gihugu.

Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yasabye Abanyarwanda kwifatanya n’abo Coronavirus imaze guhitana, ashimira abakora mu nzego z’ubuzima barimo Dr Tedros Adhanom, Umuyobozi Mukuru wa OMS, kubera ingufu bakomeje gushyira mu guhangana n’iki cyorezo. Turashimira Turashimira  @DrTedros na @WHO bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.

Hagati aho, Ikigo Ngenzuramikorere y’Imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyasabye ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kwegereza imiti yabugenewe abagenzi mbere yo kwinjira mu modoka, mu rwego rwo gukumira no guhangana n’ikwirakwira rya coronavirus.

Iyi miti yari yarashyizwe muri gare ariko abategera ahatari muri gare bakinjira batabonye iyo miti.

To Top