Ubukungu

Kacyiru:Abagore bakora ubucuruzi buciriritse baribaza uko bazishyura inguzanyo bahawe nyuma y’igihombo batewe na Covid-19

Kandama Jeanne na Dusabimana Alice

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse mu Akagari ka Kibaza, mu  Murenge wa Kacyiru, baribaza uko bazishyura inguzanyo bahawe, nyuma y’uko Coronavirus yatumye bagwa mu gihombo, batewe na Covid-19, kuva yagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.

Nyiraminani Christine umugore wo mu Kagari ka Kibaza yavuze ko igihe cya ‘‘Guma mu rugo’,  byatumye arya igishoro n’inyungu, na nyuma yo kuyisohokamo, ubuzima bwarushijeho gukomera, abura ahandi yakura amafaranga yo kongera kwisunganya.

Yagize ati ‘‘Covid-19 yanteye igihombo, ibyo byatumye no mu bucuruzi habamo impinduka zidindira, bituma nta mucuruzi ushobora kumfasha, kuko twese usanga dutaka ubukene’’.

Nyiraminani Christine kimwe na Nyiramuzungu Janvière, abacuruzi baciriritse bo mu Kagari ka Kibaza, bavuga ko batewe impungenge n’aho bazakura amafaranga y’inyishyu ku nguzanyo bahawe zo kwiteza imbere.

Bati “ Gahunda ya Guma mu rugo yatumye  ibicuruzwa byacu byangirika, kuko tutabonaga uko tubicuruza, akenshi abaguzi twabonaga bashakaga ko tubakopa, nabwo bakatwambura kubera ko nabo babaga badafite aho bakura amafaranga.

Byageze aho turya igishoro n’inyungu, ubu turacyapfundapfunda imitwe, kugira ngo tubone uko tuzishyura inguzanyo ariko ntabwo byoroshye”.

Abo bacuruzi batinya kongera kugana banki ngo bongere basabe inguzanyo, kubera impungenge zo kongera guhomba no kuba batarishyura iya mbere.

Nyiramuzungu Janvière umucuruzi wo mu Murenge wa Kacyiru

Nyiramuzungu, yavuze ko mu gihe atarabona uko yishyura aya mbere, nta yandi yakwirirwa asaba, nubwo atizeye ko banki yayamuha. Ati  “Sinasaba indi nguzayo, kuko iya mbere ntarayishyura, kandi sinizeye ko na banki yampa andi mafaranga ya kabiri n’aya mbere ntarayishyura, turasaba Leta ko natwe yagira icyo idufasha, kugira ngo dukomeze dukore nta mpungenge”.

Mudaheranwa Regis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere  ka Gasabo, asobanura ko nta kintu kidasanzwe, bafashije abo bacuruzi, ahubwo ko bagomba kwirwanaho.

Ati” Muri rusange ikintu twabafashije nka Leta, ni ukubaha ibyo kurya, kuko icyo cyorezo cyagize ingaruka muri rusange, ntabwo rero twafata abacuruzi  ngo tubarangurire ngo basubire mu bucuruzi, cyangwa ngo tubishyurire inguzanyo bari baratse mu ma banki’’.

Ahubwo tureba ukeneye ubafasha cyane muri bo, hanyuma tukamufasha kubona ibyo kurya na mituweli, ibindi bisigaye bakirwanaho, nk’uko n’abandi bose birwanyeho”.

Abo bacuruzi barasaba Leta koroherezwa kwishyura inguzanyo bari barafashe, bakongererwa igihe cyo kwishyura, bakinshyura mu byiciro, bamwe basaba  ko bagabanyirizwa imisoro n’amafaranga y’ubukode bw’aho bakorera, bigahuzwa n’iminsi bakora mu kwezi, mu gihe  hakiriho ingamba zo gusimburana mu masoko, aho kwishyuzwa ukwezi kose kandi bakoze igice.

 

To Top