Ubukungu

Kabarore: Babangamiwe n’isoko bakoreramo ribavira

Abacururiza mu isoko rya Kabarore, mu Karere ka Gatsibo barinubira ibihombo bakomeje gutezwa n’isoko riva bigatuma ibicuruzwa byangirika.

Bavuga ibyo mu gihe batahwemye kugaragaza icyo kibazo kuva ku rwego rw’Akagari n’Umurenge guhera mu mwaka wa 2019 kugeza ubu.  Kuri iyo nshuro, ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bugiye gushaka igisubizo.

Si  rimwe si kabiri byabaye, guhozaho mu kugaragariza ubuyobozi uburemere bw’ibihombo baterwa  no kuba isoko riva, ndetse ugasanga haretse ibidendezi ntibabone aho bakandagira, bityo ibicuruzwa bikangirika, cyakora nta gisubizo bigeze bahabwa uko imyaka yagiye ishira indi igataha. Kuri ubu, basaba ko bafashwa bagasanirwa isoko, dore ko banatanga imisoro ya buri kwezi.

Bati “tumaze igihe tugaragariza ubuyobozi ikibazo cy’isoko dukoreramo rituvira, imyaka ibaye myinshi, ni byinshi tumaze guhomba, ariko ubuyobozi nta cyo bubikoraho kandi ntibabura kubaka imisoro”.

Ni ibintu kandi bigarukwaho na Kunihira Christine umuyobozi w’agateganyo mu isoko rya Kabarore avuga ko ikibazo cyo kuvirwa ntaho batakigejeje ariko buri gihe bagahozwa ku kizere, dore ko hari n’ubwo umurenge wohereje umuntu wo kurisana, akahagera rimwe ntiyongere kugaruka.

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Théogene avuga ko ikibazo cy’isoko rya Kabarore batari bakizi, ariko ko bagiye kubyigaho bakareba uko ryasanwa, dore ko hari n’andi masoko agaragaza ikibazo nk’icyo.

Iryo soko rya Kabarore riherereye ku muhanda Kigali-Kayonza-Nyagatare rigaragara nk’iryubakiye, kuko risakaye rikaba ririmo n’ibisima bacururizaho imboga n’imbuto n’ibindi bicuruzwa, ariko abacuruzi bakaba bataka kuvirwa, ryubatswe  mu 2017 rikaba rirema iminsi ibiri mu cyumweru, ku wa kabiri no ku wa gatanu, bitabujije ko ku munsi w’isoko ibindi bicuruzwa biba biri ahadatwikiriye.

Eric Habimana

 

 

 

 

To Top