Amakuru

Jenoside irimo gukorerwa Abanyamulenge mu Madegu-Minembwe

Basanda Ns Oswald

 

Mu gitondo cyo ku wa 24 Gicurasi 2020, ahitwa mu madegu yafi ya UGEAFI na Gakenke, harimo kumvikanira amasasu menshi n’imbunda ziremereye, ziraswa na FARDC, Izo ngabo za Leta ziraye mu baturage zirarasa abaturage b’Abanyamulenge.

 

 

U Rwanda, Burundi na Uganda bihana imbibi na Kongo Kinshasa, barasabwa gutabara vuba na bwangu ubwoko burimo gukorerwa Jenoside uhereye ku wa 25 Gicurasi 2020, kuko nibatabikora umunsi umwe bazabibazwa ko hari ubwoko bukorerwa Jenoside barebera kandi babimenyeshejwe.

 

 

FARDC yarishinzwe gucunga umutekano ariko ni yo yatangije igikorwa cyo kwica no gutsembwa Abanyamulenge, ni mu gihe bahoraga bihishahisha bakingira ikibaba Mai Mai, bakica bagasahura, kuri ubu bageze ku ndunduro yo kumaraho icyitwa Umunyamulenge wese yaba umwana, umugore n’abagabo.

 

 

Amakuru dukesha abaturage bari mu akaga, bavuga ko izo ngabo za Leta zirimo gukoresha imbunde nini, mu gukora Jenoside ku Abanyamulenge bari mu Minembwe santere, ni ho kuri ubu amasasu arimo kuvugira.

 

 

Kugeza ubu, nta kiramenyekana cyatumye abasoda batangira kurasa abaturage, nubwo byari bizwi n’ubundi ko bahoraga bakingira ikibaba Mai Mai, kugira ngo bice kandi basahure n’amatungo y’Abanyamulenge.

 

Ibyokurya batesheje Ingabo za FARDC, basahura mu mirima y’abaturage, mu maduka no mu mazu.

Ku munsi w’ejo nibwo, ingabo za Kongo zabyukiye mu mirima y’abaturage, abana n’abagore barabakomera, babasukamo amasasu, abaturage bakizwa n’amaguru, batwara imyaka y’abo baturage b’Ilundu mu Minembwe, abasirikari bagenzi babo bumvise amasasu, barabatabaye, kuko bari bazi ko bagiye kwiba mu baturage bagamije kugera ku intego yabo bamaranye igihe kirekire.

 

 

Bitewe ni icyo kimwaro ejo bari bakoze cyo kwiba abaturage, byatumye uyu munsi ku cyumweru, kuko bazi ko abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagomba kuzinduka kujya gusenga, byatumye bongera gutera abaturage, batangira kubarasa, kugeza ubu nta we ushobora kumenya abantu bamaze kuhasiga ubuzima, n’ibimaze kwangirika, kandi imirwano iracyakomeje.

 

 

Bikomeje kwibazwa ushobora gutabara no kurengera abanyamulenge bari mu akaga, kuko Leta yakabagobotse ari yo yatangiye kubarasa, abaturage baratakambira imiryango mpuzamahanga kurengera ikiremwamuntu, by’umwihariko ubwoko bw’Abanyamulenge burimo gukorerwa Jenoside amahanga arebera.

 

 

Ikigaragara ni uko Mai Mai na yo ishobora kunganira FARDC, kugira ngo bagera ku mugambi wabo wo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge. Imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bihana imbibi na Kongo Kinshasa, nk’u Rwanda, u Burundi, Uganda barasabwa kurengera ubwoko burimo gukorerwa Jenoside.

 

Abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu Minembwe, abana abagore n’abasaza n’abakecuru baraye mu bisambu hirya no hino, batinya ko FARDC ishobora kuza mu ijoro kubarasa, kuko uyu munsi wo ku wa 24 Gicurasi 2020, biriwe barwana na Twirwaneho ari na ko  barasa abana n’abagore umunsi wose.

 

Kugeza uyu mugoroba saa 12 z’umugoroba zo ku cyumweru, bakaba baraye bafite ubwoba bwinshi ko FARDC ikomeza kubashakisha aho bihishe, kuko Jenoside bigaragara ko yateguwe kandi yatangiye gushyirwa mu bikorwa kimwe na Mai Mai n’indi mitwe yitwaje intwaro, igamije gutsembaho ubwoko bw’Abatutsi b’Abanyamulenge.

 

Imiryango mpuzamahanga ishinzwe kurengera ikiremwamuntu, ibihugu bihana imbibi na Kongo Birasabwa kudakomeza kurebera aho Jenoside ibakorerwa, kuko nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, intero yari ”Never again” ariko ubu ikaba irimo gukorerwa Abanyamulenge, amahanga arebera.

 

 

To Top