Dusabimana Alice
Itsinda ry’impuguke (mentors) ku bufatanye na Media High Council (MHC) ku wa 18 Nzeri 2020 baje kuganira no kumva ibibazo ibitangazamakuru bihura na byo, by’umwihariko bakaba baganiriye n’abanyamakuru bakorera igitangazamakuru‘‘millecollinesinfos.com’’.
Bimwe muri ibyo bibazo hari ukumenya niba inkuru zikorwa hari ibiganiro biteguza iyo nkuru (editorial meeting) niba amabwiriza ahabwa abanyamakuru aba yanditse, kumenya niba umunyamakuru n’umwanditsi mukuru bazi inshingano kandi bikaba biri mu nyandiko, inzitizi abanyamakuru bahura na zo mu kazi kabo.
Kandama Jeanne Umuyobozi w’ikinyamakuru millecollinesinfos.com, yagaragaje ko hari igihe abanyamakuru bashaka amakuru ku muyobozi w’urwego runaka bigatinda, bigatuma igihe inkuru itinda gusohoka, ko hakiri imbogamizi zijyanye n’ubushobozi bushingiye ku mikoro bw’igitangazamakuru, kugira ngo kibashe gutanga amakuru ahagije kandi yizewe.
Bimwe mu bibazo impuguke (consultant) bagiye bibandaho ni uburyo abanyamakuru bose bagomba kumenya imiterere y’inkuru n’uburyo igomba kubakwa, kugira ngo bibe bizwi neza kandi biri mu nyandiko, bikamenyeshwa umunyamakuru.
Uburyo inkuru igomba gusakazwa hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, uburyo bwo kumenya abayikurikirana nyuma yo gutangaza inkuru, bimwe mu bigomba kwirindwa n’uburyo bwo gusubiramo inkuru abandi bakoze (Plagiarism), kutagaragaza amashusho y’abana bato, uburyo bwo kutabogama mu nkuru, inkuru y’ukekwaho icyaha mu gihe atari yakatirwa aba akiri umwere.
Solange Ayanone Umuyobozi w’itsinda ry’impuguke akaba n’umuyobozi mukuru wa Afri-Media ltd bakaba basura ibitangazamakuru bitandukanye, ni umwe mu bafatikanyije n’abagenzi be, aho mu bibazo n’ibisubizo byagiye byibanda ku mikoranire hagati y’abanyamakuru n’umwanditsi mukuru mu gihe cyo gutara no gutangaza inkuru, uburyo inama zikorwa, niba hari amahugurwa agenerwa abanyamakuru bikozwe n’igitangazamakuru ubwabo, kwibanda kuri gahunda iteguye neza yanditse, mu rwego rwo kurushaho kurangwa n’imikorere myiza.
MilleCollinesinfos.com ni ikinyamakuru cyigenga gikorera kuri murandasi kikaba kimaze imyaka hafi 3 gikora buri munsi, kikaba cyandikwa mu ndimi 3 ari zo ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza.