Ibidukikije

Iteganyagihe ryo ku wa 11- 20 Gashyantare 2022

Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe (meteo Rwanda) yatangaje uko imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2022, henshi mu Rwanda hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nyinshi kandi ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare mu Rwanda.

Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200 mu gihe cy’iminsi icumi y’iri teganyagihe, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyo minsi iri hagati ya milimetero 10 na 70.

Mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo hamwe no mu bice bimwe by’umujyi wa Kigali, n’uturere twa Rulindo, Ngoma na Rwamagana hateganyijwe imvura nyinshi iruta izagwa ahandi hose mu gihugu naho mu bice by’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare niho hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’ahandi.

Iminsi imvura izagwamo izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi umunani (8). Iyi mvura ikazaturuka ku nkubi y’umuyaga iherereye mu gice cy’epfo cy’inyanja y’Abahinde ituma imiyaga ituruka mu ishyamba rya Kongo izana ubuhehere bw’umwuka mu majyepfo y’akarere u Rwanda ruhereyemo.

Ubujyanama: Bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bumaze kubika amazi menshi, ibiza byiganjemo imyuzure n’inkangu biteganyijwe cyane cyane ahagaragajwe imvura nyinshi.

Meteo Rwanda iragira inama inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza n’abatuye aho biteganyijwe ndetse n’abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza.

Hateganyijwe kandi ibiza bishobora guturuka ku muyaga mwinshi birimo kuguruka kw’ibisenge no kwangirika kw’imyaka. Abahinzi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi nabo baragirwa inama yo kubungabunga umusaruro ndetse no gukoresha amazi y’imvura imaze iminsi igwa n’iteganyijwe mu kurangiza ibyo bikorwa byo gutegura ubutaka hitegurwa igihembwe cy’ihinga 2022 B.

Uko imvura iteganyijwe mu gihugu Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe henshi mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango, Ngoma no mu bice bitandukanye by’uturere twa Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Rulindo n’umujyi wa Kigali.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe mu turere twa Nyabihu, Kamonyi, Bugesera, Kirehe na Gicumbi, mu bice bisigaye by’uturere twa Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Rulindo, n’umujyi wa Kigali, mu majyepfo y’uturere twa Gakenke, Burera na Kayonza no mu burengerazuba bw’uturere twa Gatsibo na Nyagatare.

Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100 iteganyijwe mu karere ka Musanze no mu bice bisigaye by’uturere twa Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Umuyaga uteganyijwe Nkuko bigaragara ku ikarita yerekana umuvuduko w’umuyaga, mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2022, hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe muri Parike y’Igihugu y’Akagera, iy’Ibirunga no mu bice bimwe by’uturere twa Ruhango, Kamonyi, Gisagara na Rusizi. Ibice byinshi bisigaye biteganyijwemo umuyaga uringaniye ushyira mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2022, hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 mu Rwanda.

Ibice byinshi by’ Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, mu gice cy’Amayaga no mu kibaya cya Bugarama niho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 30 naho mu ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’ahasigaye mu ntara y’Amajyepfo niho hazagira ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 22.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’ukwezi kwa Gashyantare. Amakarita akurikira aragaragaza birambuye ingano y’imvura, ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga biteganyijwe muri buri karere.

Byateguwe na Meteo Rwanda

To Top