Amakuru

Me. Bukuru Ntwari yashyinguwe mu cyubahiro

Me. Bukuru Ntwari wa N. umushakashatsi, umunyamakuru n’umunyamategeko yashyinguwe mu cyubahiro kimukwiye, aho inshuti n’abavandimwe bavuze ibigwi bye byamuranze, urukundo, imbabazi n’urugwiro yahoranaga akunda abantu ntakurobanura ku butoni aharanira amahoro no kubana neza n’abantu.

Nkurunziza intumwa ya Adele Kibasumba Umuyobozi mukuru wa Peace Amahoro Association waturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko Bukuru Ntwari wa N bazahora bamuzirikana ibikorwa bye byamuranze, nko guharanira amahoro ati ‘‘yari umugabo w’abagabo’’, ko yararenze kuba uwo ubwoko avukamo, ahubwo ko yari ku rwego mpuzamahanga.

Ibikorwa by’intwari Bukuru Ntwari buzahora buzirikanwa ku isi yose.

Karoti Mupatanishi na we watanze ubutumwa wo mu bwoko bw’Abafuliro,yavuze ko ashenguwe bikomeye n’intwari Me. Bukuru Ntwari wa N. utabarutse, kuko yakundaga abantu atarobanura, akunda amoko yose no kubana mu mahoro ati ‘‘Ni nde muntu wundi nzongera gusaba inama’’, yavuze ko umurage abasigiye utazibagirana ugamije kurandura amacakubiri yasabitse amoko atuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umugore we, Butoto Ntaganzwa murumuna we na Sada mushiki we, bavuze ko babuze inshuti n’umuvandimwe batazibagirwa, kuko yari umujyanama wabo, kandi bakuze basangira akabisi n’agahiye, basaba ko bakomeza kwegerwa cyane muri ibi bihe bitoroshye, kuko umwanya we babona ntacyamutsimbura.

Hon Gisaro Muhoza kimwe na Me. Bukuru Ntwari wa N. Intwari z’i Mulenge zizahora zibukwa ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho

Hon Gisaro Muhoza na we watabarutse kimwe n’Intwari Me. Bukuru Ntwari wa N, Abanyamulenge ku isi bakurikirikiranye imihango yo kumushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo i Kigali, bavuga ko mu mateka badashobora kuzibagirana bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa byabaranze, baharanira kubaho no guharanira uburenganzira bwabo.

Me. Bukuru Ntwari wa N. yari afite ishyirahamwe rigamije amahoro muri Sosiyete Sivile muri Kongo Kinshasa, akaba yaharaniraga amahoro mu Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Amajyepfo kimwe na Ituri, aho yakomeje kwamagana yivuye inyuma imitwe yitwaje intwaro, gushyira hasi intwaro, asaba amoko ahatuye kubana mu mahoro nta mwiryane.

Intwari Me. Bukuru Ntwari wa Ntaganzwa yakoreye ahantu hatandukanye, harimo The New Times mu kinyamakuru Izuba Rirashe, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru (ARJ), Umuyobozi mukuru w’ABASIRWA (Urugaga rw’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda no guharanira ubuzima), Umuyobozi w’ikinyamakuru Ibiyaga Bigari akaba yaranditse inkuru n’ubushashatsi ku mateka y’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari.

Me. Bukuru Ntwari wa N. asigiye abakiri ku isi imikoro itatu yo kurera abana be, amahoro atari yagaruka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) aho ubwoko bw’Abanyamulenge bukorerwa Jenoside kimwe no gushyira hanze ubushakashatsi bwanditse butari bwashyirwa ahagaragara.

Me. Bukuru Ntwari wa N. yatabarutse ku wa 02 Kamena 2021 ashyingurwa mu cyubahiro ku wa 10 Kamena 2021 i Kigali mu Rwanda azize urupfu rutunguranye, yavutse ku wa 18 Nzeri 1964 asize umugore n’abana 8.

 

 

 

To Top