Ubuzima

Intara y’Amajyepfo: Abavuzi gakondo barasaba ko abazunguzayi muri uyu mwuga bacika

Eric Habimana

 

Abavuzi gakondo bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye mu ma koperative atandukanye, barasaba ko abacuruza imiti bayigendana mu mihanda bacika, kuko ngo batuma aba bafite aho bakorera hazwi bajya mu gihombo, kuko ngo amafaranga bagakoreye abazunguzayi baba bayitwariye kandi nta misoro batanga.

 

Iyo ugenda mu mihanda itandukanye hirya no hino mu ntara mu gihugu uhura n’abantu baba bagendana imiti ya gakondo, barimo kuyigurisha ku bantu batandukanye, ibyo bikaba ari byo abibumbiye mu ma koperative atandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko babangamiwe n’abo bantu bacururiza imiti mu muhanda, mu buryo bo bita ko ari ubwa magendu, abo bo bise abazunguzayi, kuko babateza igihombo, na cyane ko nta misoro batanga.

Abavuzi gakondo bemewe barasaba ko bagenzi babo bakora magendu bacika

Ikindi ngo nta nubwo baba bafite aho bakorera hazwi ku buryo agize uwo aha umuti ukamugiraho ingaruka ataba azi aho yamusanga, ari byo baheraho basaba Leta ndetse n’urugaga rw’aba bavuzi AGA RWANDA Network kugira icyo bakora.

 

Bati ‘‘nimba warafashe inzu, uyikodesha ugira ngo abantu bagusange aho uri, kugira ngo utange imisoro, warangiza ukabona amafaranga wari gukorera ajyanwe n’abazunguzayi, urumva ko nta kintu wabona ndetse ntiwanabona iyo misoro, kuko uba utacuruje, icyo twasaba nukudufasha kugira ngo ako kajagari gacike mu buvuzi gakondo, kugira ngo nagira n’uwo aha umuti akagira ikibazo, tumenye ngo abavuzi gakondo bo mu karere aka naka bamaze abantu’’.

Nyirahabineza Gerturda Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi gakondo ku rwego rw’igihugu

Kuri icyo kibazo Nyirahabineza Gerturda, umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abavuzi gakondo ku rwego rw’igihugu, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’inzego z’umutekano batangiye gushaka uko baca abo bazunguzayi b’imiti gakondo.

 

Aho yagize ati” nk’urugaga turimo gukora ubukangurambaga dufatanyije n’inzego za Leta kugira ngo abo bazunguzayi bacike, kuko nta muntu uzunguza imiti, ntago iba ikiri imiti ahubwo iba yabaye uburozi, ikindi kandi nta muntu wemerewe gucumbikira abarwayi, nta wemerewe gukura ibyinyo, nta muntu wemerewe guca indasago ,kubyaza, kuko twanditse amabaruwa menshi, dusaba ko badufasha ibyo bintu bigacika, uzafatirwa muri ibyo bikorwa azafatwa kandi ahanwe nkumunyabyaha”.

 

Imibare itangwa na AGA Rwanda Network igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari abavuzi gakondo babarirwa mu bihumbi 5, nyamara ngo abafite ibyangombwa by’urugaga ari na bo bakora ku buryo bwemewe babarirwa mu 1 400.

 

To Top