Ibidukikije

Imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’ibidukikije yarahindutse- Dr. Mujawamariya

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, aratangaza ko abaturage bahagurukiye kubungabunga ibidukikije cyane cyane urubyiruko rwishyize hamwe mu kubungabunga ibishanga n’amashyamba bikaba bigaragaza ko imyumvire yabo yahindutse.

Ibi yabivugiye mu nama nkuru yo kuganira kuri poritiki yo kubungabunga ibidukikije yahuje inzego zinyuranye zirebwa n’ikibazo k’ibidukikije.

Ati “Twishimira ko imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’ibidukikije yahindutse, abaturage bacu babaye abafatanyabikorwa nk’urubyiruko rwishyize hamwe mu kubungabunga amashyamba, ibishanga n’ibidukikije muri rusange.”

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko mbere imihindagurikire y’igihe abantu babifataga nk’ibintu biri mu nzagihe kandi ni mu gihe byatangiye kugira ingaruka ku bantu.

Avuga ko Leta yatabaye benshi ibavana mu bishanga kuko bari batuye ahadakwiye, akaba asanga Leta yararebye kure, ngo uretse n’imvura yari gutuma bavanwayo ngo ariko kandi ibishanga ni akayunguruzo k’amazi bikaba bidakwiye guturwamo.

Yagize ati “Gukura abaturage mu bishanga ni uko bitagomba guturwamo uretse ko no kubakuramo ngo bidatwara ubuzima bwabo, Leta yagize neza kandi yarebye kure kuko yazahuye ubuzima bw’abari batuye mu bishanga.”

Dr. Mujawamariya avuga kandi ko hari poritiki yo kurengera ibidukikije yashyizweho aho abashoramari basabwa kugaragaza uburyo bazarengera ibidukikije mu mishinga yabo, bakabona guhabwa uburenganzira bwo gukora.

Ati “Icyo gihe bagaragaza uburyo bazafata amazi mabi aturuka mu nganda zabo cyangwa mu bikorwa byabo, uburyo bwo kurengera ibidukikije aho bakorera, ibyo byose bigamije gushishikariza inzego zose gushyira mu bikorwa gahunda yo kurengera ibidukikije.”

Avuga ko ingaruka zo kwangiza ibidukikije zigera ku banyarwanda no ku baturanyi b’u Rwanda, ariko ik’ingenzi ni uko Abanyarwanda bamaze kumenya kubungabunga ibidukikije n’ingaruka zo ku byangiza.

Minisitiri w’Ibidukikije ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zinoze zo kubungabunga ibidukikije muri iki gihe akaba nta bantu bakemererwa gutura mu bishanga, ngo ni mu gihe mbere gutura mu bishanga byari byemewe.

Dr. Mujawamariya avuga ko inzego zinyuranye zifatanyije kurengera ibidukikije harimo n’abaturage, ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufite serivisi yo kubungabunga ibidukikije, muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo uzasangamo serivisi irebana n’ibidukikije, muri Minisiteri ishinzwe ibiza uzahasanga serivisi irebana n’ibidukikije, muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda naho serivisi yo kubungabunga ibidukikije uzayisangamo.

Bamwe mu baturge baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko bamaze kumenya akamaro ko kurinda ibidukikije kuko bamaze kubona ingaruka bagirwaho no kubyangiza.

Mutezintare Nepo ni umuturage w’Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, avuga ko imyuzure n’ibiza byagiye bigera ku baturage byatumye bahumuka batangira gufatanya na Leta mu buryo bwo kurengera ibidukikije.

Ati “Mbere twari tuzi ko kurengera ibidukikije ari ibya Leta n’ibigo biyishamikiyeho, ariko twaje kumenya ko na twe abaturage bitureba nyuma y’aho dutangiye guhura n’ibiza bidusenyera inzu, imyuzure idutera aho dutuye n’ibindi biza byibasira inzu z’abaturage.”

Avuga ko ibi byatumye abaturage bose bahumuka batangira gufatanya na Leta kurengera ibidukikije, ni mu gihe mbere bari barabihariye Leta.

Uwimana Anne Marie ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, avuga ko kugeza ubu nta muntu utaramenye ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese kuko nta muntu n’umwe utagerwaho n’ingaruka zo kwangiza ibidukikije.

Asanga abaturage bakwiye kuba abafatanyabikorwa ba Leta mu kurengera ibidukikije aho kubiharira Leta yonyine, ahubwo inzego zose zikahagurukira rimwe mu kurengera ibidukikije.

To Top