Ibidukikije

Imvura iteganyijwe kugwa uhereye ejo 21-30 Kamena 2021

Ntibisanzwe ko mu gihe cy’impeshyi (izuba) usanga hari igihe imvura inyuzamo ikagwa, muri uku kwezi kwa Kamena 2021, hirya no hino mu gihugu hari igihe imvura atari nyinshi yagiye igwa ikagabanya umukungugu, ku hantu hataragerwamo kaburimbo.

Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano iteganyagihe, gitangaza ko uhereye ejo ku wa 21-30 Kamena 2021, imvura izagwa hamwe na hamwe mu gihugu ku kigero kiri  hagati ya milimetero 0 na 30.

Ati ‘‘Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kamena 2021 (kuva taliki ya 21 kugeza kuya 30) mu Rwanda hateganyijwe imvura nke iri hagati ya milimetero 0 na 30’’.

Mu majyaruguru y’Intara y’Iburengerazuba ndetse no mu gice cya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga niho hateganyijwe imvura izaruta izagwa ahandi mu gihugu. Imvura iteganyijwe ikazaturuka ahanini ku buhehere bw’umwuka buturuka mu mu mashyamba ya Kongo ndetse no ku miterere y’ahantu muri rusange.

Ubusanzwe imvura ni umugisha, kuko bituma indwara zigabanuka, bituma abahinzi babasha kurima amasinde byoronshye, umukungu ku abantu badafite kaburimbo bituma bamererwa neza, ubuhehere bukaza mu buzima bwa muntu akamererwa neza, bitandukanye n’igihe cy’izuba rikabije.

To Top