Amakuru

Impinduka muri ba Gitifu b’imirenge igize uturere tw’umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali ushingiye ku Itegeko ryo ku wa 29/7/2019 riwuha ubuzima gatozi, wakokoze ivugurura kuri bamwe mu bayobozi b’imirenge, bahinduranwa uturere, aho abari mu Karere ka  Gasabo bajyanywe Kicukiro, abari Kicukiro bajyanwa muri Gasabo bikomeza uko, kuko hari bamwe bagarutse mu karere babarizwagamo.

 

 

Impinduka muri ba Gitifu b’imirenge igize uturere tw’umujyi wa Kigali, dore urutonde rwaho bakuwe naho bajyanwe.

 

 

  1. Uwamwiza Chantal wayoboraga Umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

 

  1. Nsabimana Desire wayoboraga umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

 

  1. Rutubuka Emmanuel wayoboraga Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

 

  1. Munyaneza Aimable wari umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

 

  1. Gatsinzi wari umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuba n’ubundi umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo.

 

  1. Uwari umuyobozi ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuba n’ubundi umuyobozi ushinzwe irangamimerere na notariya mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Murekatete Patricia Umunyamabanga Nshingwabikorwa watumwe kuyobora umurenge wa Niboyi Kicukiro avuye Gasabo i Remera.

  1. Murekatete Patricia, wayoboraga Umurenge wa Remera mu Karere Gasabo, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

 

  1. Karamuzi, wayoboraga Umurenge wa Kimihurura, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Remera muri Gasabo n’ubundi.

 

9.Nduwayezu Alfred, wayoboraga Umurenge wa Rusororo, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo n’ubundi.

 

10.Uwayoboraga Umurenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, yajyanywe kuyobora Umurenge Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

 

11.Uwayoboraga Umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

 

12.Nirere Marie Rose, Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

 

13.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

 

  1. Mugambira Etienne, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

 

  1. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yagizwe umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyarugenge.

 

16.UZAMUKUNDA Anathalie, yahawe kuyobora Umurenge wa Gatenga

 

17.Nyamutera Innocent wayoboraga Gitega muri Nyarugenge, yajyanwe kuyobora Gikomero muri Gasabo.

 

18.Umuhoza Rwabukumba wari gitifu wa Kinyinya muri Gasabo yagiye kuyobora Umurenge wa Kimironko nabwo muri Gasabo.

 

Meya w’Umujyi wa Kigali avuga ko kugira ngo habe impinduka ni uko bose ari abakozi b’Umujyi wa Kigali

19.KALISA Jean Sauveur wayoboraga Umurenge wa Kimironko, yagizwe ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyarugenge.

 

Bruno Rangira, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko iryo vugurura ryakozwe nta kindi ryashingiyeh,o atari itegeko rishyiraho Umujyi wa Kigali.

 

Ati:”Nta Gishya kirimo, kuba habayeho guhinduranya abayobozi nibisanzwe mu nzego zibanze, ibyo bikaba byakozwe kugira ngo abayobozi bumve ko ari abakozi b’Umujyi wa Kigali, kuko uturere twambuwe ubuzima gatozi n’itegeko ryo ku wa 29/7/2019″.

 

Yakomeje avuga ko uwimuwe akajyanwa ahandi, baba bagamije ko amenya yuko ari umukozi w’Umujyi, kuko hari bamwe usanga batarabyumva. Umujyi wa Kigali ugizwe n’imirenge 35, umurenge utagaragaye ku rutonde wagumanye umuyobozi wayo.

To Top