Ibidukikije

Imijyi 6 yunganira Kigali yaje ari igisubizo ku bidukikije

Mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’abava mu cyaro bagana mu mijyi, mu mwaka wa 2016 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere imijyi itandatu yunganira i Kigali.  Muri iyo mijyi arimo  umujyi wa  Musanze, Nyagatare, Huye, Rubavu, Muhanga na Rusizi.

Iyi mijyi igenda ishyirwaho ibikorwa  remezo bitandukanye hagamije  kuyiteza imbere kugira ngo abayituye bajyaga gushakira  imirimo i Kigali bayibone hafi  batagombye kujya mu mujyi wa Kigali.

Muri buri mujyi  hagiye hashyirwaho  icyanya y’inganda, ibikorwa remezo bitandukanye bigamije gukurura ishoramari n’umubare munini w’abaturage bajyaga gushakirayo akazi kandi ibyo bikorwa  byongerera urujya n’uruza  mu mijyi  kandi bikorwa  hagendeye muri gahunda ya Leta yo kubungabunga  ibidukikije, muri gahunda zose z’iterambere.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 12 ni yo yanzuye ko hashyirwaho imbaraga mu mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali, maze ikongerwamo inganda n’ibindi bikorwa bishobora gutanga akazi mu batuye muri iyo mijyi, ibyo byose byari bigamije mu kugabanya umubare munini w’abavaga mu cyaro bagana  mu mujyi wa Kigali bashakirayo akazi.

Juliet Kabera Umuyobozi Mukuru wa REMA.

Juliet Kabera Umuyobozi  Mukuru wa REMA avuga ko  ari gahunda ya Leta yo kubaka imijyi itangiza ibidukikije, anasaba ubufatanye  bw’abayobozi b’ibanze n’abikorera.

Ati “icyo twakoze nka REMA n’ubuvugizi, kugaragaza  ibikorwa  n’aho bigomba gukorerwa  naho ariho,  ntabwo ari byiza ko abantu  bihutirwa  gutuza abantu,  kandi ya nyigo itarakorwa tukamenya ngo abantu bazatura aha, imihanda izaca aha, amazi y’imvura  azanyura ahangaha,  imyanda ni hano izatunganyirizwa’’.

Yakomeje agira ati ‘‘Iyo tumaze gukora iyo nyigo gutyo noneho abaturage bakaza nyuma, maze bagasanga bya bikorwa  remezo bimaze kuhashyirwa.”

Ati “ turasaba abayobozi b’ibanze aho bikorerwa, turabasaba  kutubera ijisho kuko ari bo babibona.  Kuko ibikorwa bikorerwa hafi yabo, abaturage barasabwa kubahiriza igishushanyo mbonera, kandi bakurikize ibyangombwa  bahawe byo kubaka, abashoramari turabasaba bashore imari yabo mu buryo butangiza ibidukikije.”

Umwe mu baturage batuye muri kamwe mu Mijyi 6 yunganira Kigali avuga ko ibi bibaha icyerekezo  cyiza, kuko umujyi wabo  ugenda waguka kandi ukarushaho kuba mwiza, bitandukanye, nkuko mu myaka nk’itanu ishize bari mu kajagari.

Ati “ inganda zikiri aho ngaho  mu mujyi  habaga imyanda, amashashi, amacupa, byagiraga  ingaruka ku bidukikije ndetse no ku buzima bwacu  bwite ariko  aho bimaze kwimuka,  inganda zikagira aho zubakwa, ikimoteri  bikaboneka, imihanda bikaza, indabyo, ibintu by’iterambere bikaboneka, tubona umujyi wacu ugenda uba mwiza.” .

Nubwo abatuye muri iyo mijyi bagenda biyongera nta mpungenge zihari y’uko byagira ingaruka ku bidukikije,  nkuko bivugwa n’inzego z’ubuyobozi muri iyo mijyi.

Habyarimana Gilbert Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko  Akarere ka Rubavu bari mu ba mbere abaturage bimukiramo, ibyo byose biterwa n’ayo mahirwe agenda abonekeramo.

Ati “Ariko ayo mahirwe icyiza cyayo  araza nu bundi bazi ko bagomba guharanira iterambere rirambye,  aho ni ba ari ibikorwa remezo bigomba kwita ku bidukikije, ndetse naho bihari bagomba kubibungabunga” .

Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, kiratangaza ko kugeza ubu abaturage batuye mu mijyi, babarirwa  ku mpuzandengo ya 18.4%, inzego za Leta  zigaragaza ko iyo mibare irushaho kwiyongera, bitewe ni uko mu bice byo mu cyaro bagana imijyi bajya gushakayo imirimo.

Munyeshyaka Jean Pierre  ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere imijyi yunganira umujyi wa Kigali muri GGGI, yavuze ko imijyi yunganira umujyi wa Kigali  igomba  kuba imijyi ifite impinduka  mu genamigambi  mu buryo iteguwemo, ushingira kuba umujyi wagomba kuba urimo nk’ibice bitatu,  hari aho abantu batuye, hari aho bakorera n’ibikorwa byafasha abantu  mu kazi kabo.

Mu gutunganya iyo mijyi  hagiye hashyirwamo ibimoteri rusange  k’umuhanda hagaterwa ibiti,  hagamije kurimbisha iyo mijyi, ariko by’umwihariko ibyo biti bikagira uruhare mu gutanga umwuka mwiza muri iyo mijyi.

Kuri ibyo hiyongerera n’ibindi bikorwa remezo harimo inyubako,  byose bigakorwa hagamije kubungabunga ibidukikije, byashoboraga kwangizwa n’ibikorwa bya muntu biterwa hanini n’ubwiyongere bw’abatuye muri iyo mijyi.

 

Kandama Jeanne

To Top