Ibidukikije

Imbabura ngufu, imwe mu nzira yo kurinda ibidukikije

Basanda Ns Oswald

 

Gasana Innocent umwe mu bashinzwe kwamamaza Imbabura bakunze kwita ‘‘mbabura ngufu’’, ukorera mu Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, ahamya ko amakara akoreshwa n’iyo mbabura ihabanye cyane n’imbabura isanzwe.

 

Ibyo bikaba biterwa n’ikoranabuhanga ikoranye, kuko ngo umufuka w’amakara wakoreshwaga mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ushobora kumara ukwezi.

 

Ati ‘‘hari umuntu nasanze ugura umufuka buri wa gatanu w’icyumweru, bakamutoraniriza akawugura 10.000, ubwo si mifuka 4 mu kwezi atangaho 40.000 frws aguze ngufu ya 18.000, bayimuzanira akongeraho 1000 muri Kigali cyangwa 2 000 mu ntara kuri ngufu’’.

Inzira zitandukanye zo kurengera ibidukikije harimo no kudakomeza gutsembaho amashyamba bashaka amakara

Umufuka yajyaga awumarana ibyumweru bibiri, agakoresha imifuka ibiri ya 20.000, ufashe ayo yatangaga mu kwezi ugakuramo ayo arimo gutanga ukwezi kumwe, agaruje ayo yaguze imbabura Ngufu, ayo azajya akomeza gusagura yakishyurira umunyeshuri umwe, cyangwa akayaguramo inyana y’ishashi.

 

Uwo mugabo ukoresha urubuga nkoranyambaga, ashishikariza abantu kuva mu bujiji bakagana iyo mbabura ngufu, irondereza amakara, avuga ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese, kuko gukomeza kwangiza amashyamba, no gutema ibiti, byagabanuka mu gihe buri wese afashe umwanzuro wo kugabanya ibicanwa bikoreshwa incuro nyinshi.

 

Ati ‘‘Uyu munsi nagurishije imbabura ebyiri harimo iy’inkwi 1 yitwa Songa, harimo n’indi ya kabiri y’amakara yitwa Ngufu’’.

 

Gasana innocent ushinzwe kwamamaza izo mbabura zifite umwihariko w’ikoranabuhanga, avuga ko abantu batangiye kumugana, kuko amafaranga urugo rwatangaga mu kugura amakara, bakoresheje imbabura isanzwe, ko abantu barimo kubyitabira.

 

Gasana yagize ati ‘‘Kuki amakara arimo gukomeza kutumaraho amafaranga hari imbabura yitwa ngufu, ndagusaba ugerageze iyi mbabura ya Ngufu, igukemurire ikibazo cyo gushyira kw’amakara, kuko yo aho wakoreshaga imifuka 4, uzakoresha 2 ugaruze 20.000, mu kwezi, aho wakoreshaga imifuka itatu uzakoresha 1,5 ugaruze 15 000 mu kwezi’’.

Bamwe mu bamaze kugura izo mbabura zifite ikoranabuhanga, umwe yavuze ko yakoreshaga imifuka itatu y’amakara mu kwezi , uwa kabiri akoresha imifuka 4 y’amakara  mu kwezi ,kuko agura umufuka w’amakara buri ku wa gatanu w’icyumweru utoranije wa 10.000, ubwo mu kwezi yasohoraga amafaranga 40.000’’.

 

Yagize ati ‘‘mureke duhindure imyumvire y’uko imbabura igura 1000 zirimo kutumaraho amafaranga n’igihugu kigiye guhinduka ubutayu’.

Leta y’u Rwanda, ishishikariza buri muturarwanda kugabanya ibicanwa hakoreshwa ikoranabuhanga

Imbabura  imwe igura amafaranga ibihumbi 18 washyiraho ayo kugeza iwawe, ukongeraho amafaranga igihumbi.

 

Kurengera ibidukikije ni inshingano ya buri muturage aho buri wese agomba kurengera itemwa ry’amashyamba, kuko gukoresha amakara make ari imwe mu nzira yo kurengera amashyamba no kurwanya ubutayu mu gihugu cyacu.

 

Leta y’u Rwanda, isaba abaturage kwitabira kugabanya ibicanwa, kuko byangiza ibidukikije,uko umubare w’abacana inkwi wiyongera ni ko amashyamba akomeza gutemwa, bigatuma imisozi ihinduka ubutayu, ari nako ingaruka zigera kuri buri ikiremwamuntu ku bijyanye n’imihindagurkire y’ikirere harimo no kubura imvura kubera ubutayu.

 

To Top