Umuco

Ikoranabuhanga naryo ryakwifashishwa mu kuganuzanya-Bamporiki

Adelphine UWONKUNDA

 

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iravuga ko nta muntu ukwiye kugira impungenge mu kwizihiza umunsi w’umuganura, yitwaje zimwe mu ngaruka yatewe n’icyorezo cya Covid-19, zirimo amikoro make no kudahura ngo abantu basabane, kuko n’ikoranabuhanga  naryo ryakwifashishwa mukuganuzanya.

 

Ni nyuma yaho bamwe mu baturage bavuga ko bagize imbogamizi baterwa n’ingaruka bagizweho n’iki cyorezo.

 

Aba baturage bavuga ko muri uyu mwaka wa 2020, hari zimwe mu ngaruka bagizweho n’iki cyorezo cya Covid-19, bigatuma batabona amikoro yo kwizihiza uyu munsi no kudahura ngo abantu basabane.

 

Umwe mu baturage waganiriye na millecollinesinfos.com, avuga ko kuri iyi ncuro ibintu byahindutse. Akavuga ko kubera icyorezo cya Covid-19, byatumye aba umwe mu bakozi bagabanyijwe, aho yubakaga bigatuma iwe nta mikoro bafite yo kuwizihiza.

 

Ati” Wasangaga ku munsi nk’uyu nta muntu uri mu bwigunge, uwabaga hari icyo arusha undi wasangaga atumira mugenzi we, bagasangira, no guhura ntibyemewe.

 

By’umwihariko nkanjye aho nakoraga akazi k’ubwubatsi ndi umwe mu bo bangabanyije mu bakozi, kugira ngo hasigare umubare muke, mba nirirwa nshakisha nta ahandi ndabona akazi. Ibyo byanatumye iwanjye tutabashije kwizihiza uwo munsi.

 

Undi nawe avuga ko wasangaga uwejeje neza cyangwa afite amikoro ahagije, yatumiraga inshuti ye bagasangira, none guhura bagasabana ntibyemewe kubera gukomeza ingamba zo kwirinda.

 

Akavuga kandi ko uretse ibyo, n’umusaruro ntiwabonetse neza kubera impa,mvu zinyuranye bityo ko no ku masoko ibiciro biri hejuru.

 

Ati” Hari ukuntu wowe wabaga wejeje cyangwa ufite ubushobozi buruta ubwa mugenzi wawe, ukamutumira mugasangira, cyangwa nk’umuryango wawe mukazaba mwese muri kumwe ku munsi nk’uyu mugasangira ibyagezweho.

 

Edouard Bamporiki Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, avuga ko nta muntu ukwiye kugira impungenge zo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, yitwaje zimwe mu ngaruka yagizweho n’icyorezo cya Covid-19, kuko kuva na kera Abanyarwanda bahuraga n’ibibazo kuva mu nzira y’ibiba, kugeza mu gihe cy’isarura, ariko bakawizihiza basangira ibyabonetse uko byaba bingana kose.

 

Ati” Iyo urebye n’abakurambere, erega barateraga bakagira ibyonnyi, bakagira imvura nyinshi, bakagira ingoranye zituma bazajya kugera ku mwero, hari ibyababangamiye mu nzira y’ibiba kugera ku isarura, ariko babagaho bagasangira ibihari.

 

Ubu rero nta muntu ukwiye kwitwaza ko twagize ingorane zituma adacuruza neza, zituma akazi ke atagakora neza ngo duke afite ananirwe kutuganuzamo abe.

 

Bamporiki, akomeza avuga ko ikijyanye no kuba abantu bari hirya no hino batabasha guhura ngo uwari kubaganuza abaganuze, kubera icyorezo cya Covid-19, badakwiye kugira ikibazo kandi igihe tugezemo hari ikoranabuhanga, naryo nakwifashishwa mu kuganuzanya.

 

Ati” Niba umuntu runaka ari ahantu runaka, Bamporiki avuka I Nyamasheke, nari buganuze abantu batanu bari hamwe, nshobora gukoresha ikoranabuhanga nkabaganuza. Urumva abakera iyo baza kugira ikibazo nk’icyacu, nta koranabuhanga rihari, bari kunanirwa kuganura pe.”

 

Umunsi mukuru w’Umuganura, ni umunsi mukuru ngarukamwaka ukomeye, kandi wubahwa kuva mu muco Nyarwanda, wahabwaga agaciro gakomeye i bwami no mu muryango Nyarwanda.  Aha wasangaga bamwe mu baturage bagize umusaruro mwiza baganuza bagenzi babo batagize umusaruro mwiza.

 

Umunsi mukuru w’Umuganura, wizihizwa buri wa gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa munani. Umuganura, ni umunsi w’ubusabane, aho imiryango ihura igasangira, bishimira ibyiza byagezweho, ari nako hafatwa ingamba zo kuzagera kuri byinshi umwaka ukurikiyeho.

 

Umuganura wizihizwaga ku mwero w’amasaka, ugahera i bwami mbere yo gusesekara muri rubanda. Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.

 

Umuganura wa 2020 wizihijwe binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye no ku rwego rw’umuryango, mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwira kw’icyorezo cya Covid-19.

 

 

To Top