Ibidukikije

Ikimoteri cya Nduba kigiye gukorwa mu buryo bugezweho

Basanda Ns Oswald

 

Imishinga y’isukura iteganyijwe irimo ikimoteri cya Nduba kizakorwa mu buryo bugezweho, ubu kiri mu micungire y’abikorera ariko harangiye gukorwa amasezerano n’uzahakora mu buryo bugezweho ndetse agasiba n’ikimoteri cya Nyanza. Gusa hari inyigo imwe igomba kubanza kurangira mbere y’uko atangira.

 

Ikimpoteri cya Nduba ni kimwe mu byari bibangamiye Umujyi wa Kigali ku isuku n’isukura

Hari kandi aho gushyira umwanda usukika [ibivanwa mu misarane] i Masaka ahatoranyijwe, uru ruganda rubitunganya rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 1000 ku munsi.

 

 

Amazi atunganywa aziyongeraho metero kibe 22 030, kwagura umuyoboro w’amazi wa kilometero 952 mu mijyi na kilometero 379 mu byaro, bizakorwa umwaka utaha. Hari kandi gusana amatiyo y’amazi adakora agera ku 177.

 

 

Mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi n’imyubakire, mu 2020/21 biteganyijwe ko hazubakwa inzu ziciriritse 3,488; muri Rugarama hazubakwa izigera kuri 500, Rusororo hazubakwa 88, Masaka ni 300, Kabuga ni 54, Ndera ni 1750, Batsinda ni 250, mu mijyi hazubakwa izigera kuri 600. Izi zose biteganyijwe ko zitangira kubakwa kuko ingengo y’imari yamaze kuboneka.

 

 

Ingo 18 790 zirimo 18 043 zituye zitatanye n’izindi 747 zituye mu manegeka, zizatuzwa ahantu hateganyirijwe imiturire. Hazubakwa kandi imidugudu y’icyitegererezo mu turere tugize Kivu Belt (Rutsiro, Nyamasheke, Karongi, Rubavu na Rusizi).

 

Nyuma yo gutunganya ikimpoteri cya Nyanza no gutunganya icya Nduba bizaba bimeze neza.

Imibare ya Banki y’Isi yo kuwa 9 Mata yagaragaje ko ubukungu bwo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bwagizweho ingaruka na Coronavirus ndetse ko buzamanuka ku kigero cya -2.1% na -5.1% buvuye kuri 2.4% bwariho mu 2019.

 

 

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi, IMF, nacyo giherutse gutanga ikigereranyo ko umusaruro mbumbe w’Isi muri uyu mwaka uzamanuka ku mpuzandengo ya -3% naho uw’ubukungu bw’ibihugu byateye imbere kurusha ibindi bumanuke ku kigero cya -6%.

 

 

Ku ruhande rw’u Rwanda, igipimo cy’ubukungu bwarwo kigaragaza ko butazazamuka ku kigero cya 8% nk’uko byari byitezwe, aho ubu imibare yagiye ivugururwa ikava kuri 5.1%, nyuma biramanuka bigera kuri 3.5% ndetse ubu iri hafi kuri 2%.

 

 

Ibi byatumye Guverinoma y’u Rwanda, ishyiraho gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Coronavirus, igaragaza ko rushobora kuzakoresha agera muri miliyari 882 Frw mu myaka ibiri y’ingengo y’imari, ni ukuvuga uyu wa 2019/20 n’utaha wa 2020/21 uzatangira muri Nyakanga.

To Top