Umuco

Ikibazo cy’ikoranabuhanga mu gushyingura uwapfuye

Abadepite baravuga ko batewe impungenge n’ubuke bw’amarimbi ari mu gihugu ndetse uburyo bwo gukemura icyo kibazo bukaba bugenda biguru ntege, aho bavuga ko bibaza impamvu nta bukangurambaga bukorwa bwo gushishikariza abaturage gushyingura hifashishijwe gutwika.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko hakiri imbogamizi zishingiye ku muco n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutwika uwapfuye rihenze.

Gatabazi Jean Marie Vianey Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yagezaga ku Inteko Ishinga Amategeko ibisobanuro ku kibazo cy’ubuke bw’amarimbi mu Rwanda, nibwo bamwe mu badepite bavuze ko ari intege nke za Leta zo kugikemura.

Bati “nubwo umuco ukura, ariko hakabayeho ubukangurambaga mu baturuge bigizwemo uruhare na Leta kugira ngo abaturage basobanukirwe n’igikorwa cyo gushyingura umuntu atwitswe”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianey avuga ko kuba ubwo buryo butaratangira gushyirwa mu bikorwa, bituruka ku kuba Leta igitekereza ku buryo bwakoreshwa, kugeza magingo aya ntabwo iryo koranyabuhanga rikoreshwa ryari ryaboneka ariko bigiye gushyirwamo imbaraga.

Ati “Leta y’u Rwanda yatekereje uburyo umuntu yashyingurwa atwitswe, ariko icyarikitaraboneka nkuko ba rwiyemezamirimo babitangaje, ni tekinorogi yifashishwa mu kubikora, ariko ubu ni byo turimo kugira ngo dukorane n’abikorera bibashe gutangira gushyirwa mu bikorwa”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amarimbi agera kuri 439,  imirenge igera kuri 91 nta rimbi na rimwe ifite.

Eric Habimana

 

To Top