Uburezi

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rihereye ku bana bato bakurana umuco mwiza w’ubufatanye-Pro-Femmes

Adelphine UWONKUNDA

 

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, ivuga ko ababyeyi bakwiye kutoza abana bakiri bato ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakabikurana, bihereye ku mirimo bakora iwabo mu ngo, kuko ari byo bizatuma bakurana umuco mwiza w’ubufatanye.

 

Ubufatanye n’ubwumvikane hagati y’abashakanye ni kimwe mu biza ku isonga, bituma babana neza, mu rugo rwabo amahoro agahinda.

 

Muri iki gihe iyo uganiriye na bamwe mu babyeyi bavuga ko usanga hari abana bumva ko hari imwe mu mirimo yagenewe abahungu, indi abakobwa, ku buryo bishobora kuzabagiraho ingaruka, igihe bazaba bakuze, bikaba ikibazo mu ngo bazashinga.

Ababyeyi bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo abana babone aho bahera bagira umuco mwiza wo kubana n’abandi amahoro.

Umwe mu babyeyi ariko w’umugore avuga ko hari imirimo imwe n’imwe yo mu ngo abana b’abahungu usanga bakunze kwanga gukora, igihe bavukana cyangwa babana n’abana b’abakobwa irimo nko; gukubura gukoropa, guteka, koza ibyombo n’indi, n’ubwo atari ku bahungu bose batayikora. Akavuga ko umuhungu asoza imirimo ye agahita ajya kwitemberera.

 

Ati” Imirimo rero abahungu bashaka kurwanya muri iki gihe, nko gukubura arambwira ati Mama ntabwo nakubura umukobwa ahari, no koza ibyombo ajye abyoza, cyane cyane umuhungu ufite mushiki we ntabwo imirimo nk’iyo aba yumva yayikora. Kenshi na kenshi umuhungu asoza imirimo ye agahita ajya kwitemberera.”

Uwo mubyeyi akomeza avuga ko ibyo iyo umwana abikuranye, ari byo babona bigira ingaruka iyo wa mwana ashinze urugo rwe,  usanga nta bufatanye buhari.

 

Ati” bigira ingaruka kuko hari ingo tuzi rwose zubatse uko. Urugero hari umugore wagiye kwivuza afite amafaranga ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda, kuko yumvise umuntu azajya yivuza niyo yaba amaze gutanga igice, yumva ko natanga ibyo bihumbi bitatu yivuza ntibyakunda, kubera ko afite umugabo n’abana barindwi.

 

Ibyo rero byatewe n’uko umugabo akorera amafaranga ariko akumva ko gutanga mitiweli bitamureba. Usanga umugore yishakaho buri kimwe cyose, kubera ko umugabo atamufasha gushaka ibibateza imbere.

 

Bamwe mu bagabo bemeza ko ibyo kudafatanya mu ngo bitabura, kubera ko abantu badahuje imyumvire. Hari uwumva ko hari imirimo n’ibikorwa bimwe na bimwe usanga umugabo bitamureba bireba abagore.

Umuryango mwiza ni ishema ry’abana n’ababyeyi, kuko igiti kigororwa kikiri gito.

Usanga niba wenda, bavuye guhinga umugabo ahita yigira ku gasantere guhura na bagenzi be, ugasanga umugore indi mirimo yose niwe ireba; agateka, agakora isuku, akita ku bana, akavoma, akaba ari we ushakira umuryango ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

 

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi muri Pro-femme Twese hamwe, Niragire Erneste, avuga ko ababyeyi bakwiye gutoza abana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, guhera bakiri bato, kuko ari byo bizatuma bakurana umuco mwiza w’ubufatanye.

 

Ati” Ku bijyanye n’imirimo yo mu rugo nayo igira uruhare mu busumbane hagati y’umwana w’umukobwa n’umwana w’umuhungu, hagati y’umugabo n’umugore. Ubutumwa twatanga ni uko ari umugabo n’umugore bashyize hamwe bagafatanya ya mirimo yo mu rugo; umugabo ntave guhinga ngo yumve ko ahita yigira gufata rimwe, bose bakicarana hamwe mu muryango bakaganiriza abana bakumva ibitekerezo byabo, bakumva icyerekezo bafite.

 

Byose bitegurwa kuva umwana akiri muto, akagenda akura afite ya migirire n’imikorere abonera mu muryango. Nk’ababyeyi dufite inshingano zo kwigisha abana, zo kubatoza gukurira muri uwo muco w’ubwuzuzanye.

 

Abahanga mu bijyanye n’imibanire y’abantu bemeza ko iyo abashakanye bafatanya muri byose, byorohera urugo rwabo gutera imbere ndetse n’ababakomokaho, bakagira uburere bwiza.

 

 

To Top