Ubuzima

Igitera Kanseri ntikiramenyekana ariko kugabanya ibyago byo kwicwa nayo birashoboka -RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kivuga ko kugeza ubu igitera indwara ya Kanseri kitaramenyekana neza, gusa ko hari ibishobora kongerera umuntu ibyago byo kuyirwara, kikanagira abantu inama n’uburyo bashobora kuyirinda.

Ibi iki kigo kibitangaje nyuma yaho hari bamwe mu baturage bavuga ko nta bumenyi bugagije bafite bujyanye n’igitera Kanseri, bityo ngo bamenye uko bayirinda, kuko ari imwe mu ndwara zitwara ubuzima bw’abatari bacye.

Umwe mubaturage waganiriye na MilleCollinesinfos.com ariko akaba ari umugabo, avuga ko bitewe n’ubumenyi bucye bafite ku gitera indwara ya Kanseri(Cancer), batazi ikiyitera ngo bityo bamenye n’uburyo bayirinda.

Ati” Niba ituruka ku nzoka, ntabwo tubizi. Ngewe icyo nasaba biturutse ku nzara z’amano kugeza ku musatsi, nka bariya babyize bazi indwara zinyuranye, bagakwiye kujya bamanuka mu baturage, bakatubaza uburwayi, bakatubaza ubumenyi tuyifiteho, noneho bakabikwiza hirya no hirya kuri za Radio, buri wese akabimenya, akamenya ukuntu yakwirinda icyo cyorezo. Kuko nacyo ni icyorezo, irica yamaze abantu.”

Undi nawe akaba ari umugore, we avuga ko aho atuye hari umuturanyi wajyaga mu bwiherero agataka cyacye arira, bakabona arenda gupfa byarangiye bayobewe ikibazo afite. Bakibaza ko yenda yagiye hirya no hino yandagara(asambana), bagacyeka ko yenda ariyo mbamvu itera Kanseri.

Ati” icyo nyiziho hari umugore twari duturanye witabye Imana, yamaraga iminsi atitumye, yanajyayo akavuza induru kandi nabwo hakaza akantu gato kandi akarira ukabona yapfuye byarangiye, kakajya gusohoka byatuyobeye. None rero igitera Kanseri ntabwo tukizi. Gusa ducyeka ko yenda nka bariya bantu bagenda hirya no hino akaba yenda yaragiye yandagara akaba yayikura hanze(gusambana).

Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara ya Kanseri mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Hakizimana Marc, avuga ko kugeza ubu igitera indwara ya Kanseri kitaramenyekana neza, gusa ko hari ibishobora kongera umuntu ibyago byo kuyirwara, akanagira abantu inama n’uburyo bashobora kuyirinda.

Ati” Kanseri Ubundi ni indwara itari imwe; ni indwara nyinshi zitandukanye, noneho ikagenda yitwa Kanseri runaka bitwe n’igice runaka yafashe, igenda yitirirwa igice yafashe, ariko byose icyo bihuriyeho ni ikura ry’uturemangingo mu buryo budasanzwe.”

kunywa itabi byongera ibyago byo kurwara indwara ya Kanseri,

Dr Hakizimana, avuga ko impamvu itera kanseri kugeza itazwi, gusa ko hari ibishobora kongera ibyago byinshi byo kuyirwara. Muri izo mpamvu zirimo kurya indyo itaboneye; kurya indyo irimo amavuta menshi, itarimo imboga n’imbuto, umubyibuho ukabije,itabi, kunywa inzoga nyinshi, kujya ku zuba ryinshi hari abo ritera Kanseri y’uruhu, imyanda yo mu nganda, n’ibindi.

Dr Hakizimana kandi, akomeza avuga ko Kanseri nyinshi zikunze kuba uruhererekane mu miryango. Niba hari umuntu wo mu muryango wawe wigeze kuyirwara, n’abamukomokaho bose baba bafite ibyago byinshi ko byanze bikunze hari undi uzabonekamo uyirwaye.

Ati” Niba hari amuntu mu muryango bigeze kuyirwara, hari ibyago byinshi ko n’abazamukomokaho bose bafite ibyago byinshi byo kuzayirwara”

Dr Hakizimana, agira inama abantu kujya kwa mu ganga igihe cyose hari impinduka babonye ku mu biri wabo, ngo barebe ko atari Kanseri yaba arwaye, kubera ko Kanseri idakira. Akavuga ko ariko iyo umuntu yavuwe hakiri kare ikira.

Hariho ubwoko burenga 100 bwa kanseri, aho harimo kanseri y’ibere, kanseri y’uruhu, kanseri y’ibihaha, kanseri y’amara, kanseri y’udusabo tw’intanga(prostate) n’andi. Indwara ya Kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu bitera impfu nyinshi z’abantu ku isi.

Ishami ry’umuryango w’ababumbye ryita ku buzima(OMS) rigaragaza ko kuva umwaka wa 2020 watangira kugeza muri Kanama, abarenga 4,560,227 bamaze guhitanwa n’indwara ya kanseri ku isi yose. Ni mu gihe kandi abantu bagera kuri Miliyoni 10 bapfa bazize kanseri buri mwaka.

Inkuru ya Adelphine UWONKUNDA

 

To Top