Amakuru

Icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Umujyi wa Wuhan mu Bushinwa

Admin millecollinesinfos.com

Icyorezo cya Coronavirus cyibasiye cyane Umujyi wa Wuhan uherereye mu Bushinwa mu Ntara ya Hubei, amashuri n’ubucuruzi muri aka gace byose biteganya gufunga, mu rwego rwo kwirinda ko abantu bakomeza kwandura.

CCN yatangaje ko ibitaro mu Mujyi wa Wuhan nabyo bifite ikibazo cy’imiti mike, kubera uburyo abarwayi bakomeje kwiyongera.

Inzego z’ubutegetsi mu Bushinwa zavuze ko zohereje itsinda ry’abaganga muri Wuhan gutanga ubufasha.

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira u Bushinwa n’Isi muri rusange, inzego z’ubuzima ziratangaza ko abantu 132 bamaze kwitaba Imana mu gihe abandi ibihumbi bitandatu bamaze kwandura.

Amakuru ava mu Bushinwa ni uko mu mahahiro (Supermarkets), ibiribwa byashizemo kubera uburyo abantu barimo kubigura bakajya kubibika.

Impamvu nta yindi ni uko bashaka uburyo badashobora kugira aho bahurira n’abashobora kubanduza.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yavuze ko iyi virusi ari Satani ariko u Bushinwa bugomba kuyitsinda.

BBC yatangaje ko ibihugu 16 byamaze kwemeza ko iyi virusi yamaze kubigeramo, gusa ku mugabane wa Afurika ho ntirahagera.

Umwarimu muri Kaminuza ya Colombia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Yoko Furuya, yavuze ko Umujyi wa Wuhan ugendwa cyane, bigoye ko wawunyuramo ngo ube utakwandura iki cyorezo.

Dr William Schaffner wigisha muri Kaminuza ya Vanderbilt, we avuga ko iki ari ikibazo kibangamiye abantu bose bashobora kujya mu Bushinwa.

Kugeza ubu abantu bose baba baragiye mu Mujyi wa Wuhan mu byumweru bike bishize, bumva bafite ibicurane, gukorora cyangwa guhumeka nabi, basabwe kwihutira kujya kwa muganga.

Iki  cyorezo giteye ubwoba ugereranyije n’ibyabanje?

CNN ivuga ko iki cyorezo giteye ubwoba Isi, kuko kimaze gukwira mu bihugu bya Aziya no ku Isi.

Nko mu Bushinwa na Hong Kong, ntibaribagirwa icyorezo cya SARS cyahitanye abantu 774 mu 2003 mu Bushinwa na 280 muri Hong Kong.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kwica abantu ku rugero rwa 2.2%, icya SARS cyo cyari ku 10%, mu gihe icyiswe, MERS cyo cyari kuri 34%.

Ibihugu byatangiye gucyura abaturage babyo bari muri Wuhan

Kugeza ubu, abanyamahanga bari mu Mujyi wa Wuhan barimo kuwuvanwamo n’indege boherezwa mu buhugu byabo.

Indege ziva muri Amerika no mu Buyapani zamze gucyura abaturage bazo, ibindi bihugu birimo Australie, Koreya y’Epfo n’u Buhinde nabyo birateganya gukora nk’ibi.

Indege itwaye Abanyamerika 240 barimo abadipolomate n’imiryango yabo, bavuye mu Mujyi wa Wuhan berekeza mu Mujyi wa Alaska.

Abayapani 206 nabo bavanwe mu Mujyi wa Wuhan bageze i Tokyo kuri uyu Gatatu.

Amakuru avuga ko aba bantu bose bashyirwa ahantu hihariye ngo bagenzurwe. Gusa kugeza ubu Abayapani 450 baracyari mu Mujyi wa Wuhan.

Minisitiri w’Intebe wa Australie, Scott Morrison, yavuze ko leta nayo igiye gucyura abaturage bayo bavanwa mu Mujyi wa Wuhan, abarenga 600 nibo bari muri leta ya Hubei.

Abarwayi ba Coronavirus bamaze guca ku banduye SARS mu 2003

Inzego z’ubuzima mu Bushinwa zivuga ko abantu bamaze kwandura Virusi ya Coronavirus ari ibihumbi bitandatu, mu gihe abari banduye Virusi ya SARS yadutse muri iki gihugu mu 2003 bari 5,327.

Muri rusange abahitanwe na SARS bari 774, mu gihe abari bayanduye bari 8,098 .

Amakuru avuga ko nubwo Virusi ya Coronavirus itica cyane nka SARS, ariko ngo niyo yandura cyane.

Inzego z’ubuzima zivuga ko bishobora kuba biterwa n’uko muri iki gihe abantu begeranye cyane, bikaba binaterwa n’uko abantu benshi bahahirana n’u Bushinwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko ryamaze kohereza inzobere mu Bushinwa gukurikirana iki cyorezo, izo nzobere zikaba zirimo n’izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi Coronavirus nshya bivugwa ko yakwirakwiye ivuye mu nyamaswa, ihereye mu isoko ricururizwamo ibikomoka mu Nyanja rya Wuhan, biza gutahurwa ko yatangiye gufata abantu ndetse bakayanduzanya hagati yabo.

Ahantu iyi ndwara iheruka kugaragara ni mu Budage mu gace ka Bavaria, ari naho ha Kane mu Burayi.

Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye. Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

Hari abarwayi umunani bagaragaye muri Thailand, batanu muri bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australie, Singapore na Taiwan; bane muri Malaysia, Korea y’Epfo n’u Buyapani; batatu mu Bufaransa; babiri muri Vietnam n’umwe umwe mu bihugu bya Nepal, Canada, Cambodia, Sri Lanka, u Budage na Cambodia.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

 

To Top