Umuco

Icyo abasomyi bavuga ku bihuha byavugaga ko HE Paul Kagame ko atakiriho

Mu gihe hagize igihe hacicikana amakuru atifuriza u Rwanda ineza harimo n’ibigarasha bihora bitifuriza u Rwanda amahoro. Perezida Paul Kagame yabeshyuje amakuru ya bamwe mu batifuriza u Rwanda ibyiza harimo n’abatangaje ko ashobora kuba atakiriho, abacira umugani ko ‘‘urucira muka so rugatwara nyoko’’.

 

Perezida Kagame yavuze ko amakuru amubika na we yayabonye gusa ngo ntiyayahaye agaciro.

Ati “Narabimenye vuba aha, ntabwo bavuze gusa ko ubuzima bwanjye bumeze nabi ahubwo ngo ko ntakiriho. Birarenze. Hari umugani tugira uvuga ngo ‘‘urucira muka so, rugatwara nyoko’’.

 

“Ndizera ko tutagiye kubura ababyeyi benshi kubera aba bantu bakwirakwiza ibintu nk’ibyo ariko ubuzima ni ubuzima, yewe n’abo bavuga ibyo sinzi imyaka bazamara ku isi ariko n’iyo baba bazabaho imyaka ijana, iyo myaka ijana izagera aho ishire”.

 

Mu bari ku isonga mu gukwirakwiza ibyo bihuha, hari Padiri Nahimana Thomas ufite ishyaka rikorera mu mahanga, ndetse wakunze kumvikana kenshi avuga nabi ibikorwa na Leta y’u Rwanda.

 

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kumenya gusesengura, bakamenya ukuri kw’amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, yagiriye inama Nahimana, ko ashobora kuzisanga yatawe muri yombi, kubera ibyo akomeza gukwirakwiza.

 

Ati “Ntabwo bintwarira umwanya iby’uwo mupadiri, ariko na we ntibizagutangaze umunsi tuzaba tumufite hano nk’ibya Rusesabagina. Abika abapfuye n’abo yica ariko na we bizamugeraho, azisanga atazi uko yageze hano.”

 

“Icyo nabwira urubyiruko n’abandi bantu, bajye bamenya gusesengura, bajye bakoresha imbuga nkoranyambaga bige, bavugane n’abantu, batange amakuru uko bashaka ariko bashyiremo no gusesengura, bamenye ibishobora gushyirwa ku mbuga mbwirwaruhame, ari uwo mupadiri cyangwa undi, abantu babaho uko babayeho ntabwo twabuza ababayeho nabi kubaho nabi mu buryo bw’imico nk’iriya ariko ushobora kumenya ikibi n’icyiza, bakabitandukanya kuko birabafasha mu buzima bwabo.”

 

Bamwe mu baturage bahise bagira icyo babivugaho ku mbuga nkoranyambaga aho bagize bati ‘‘Ariko rero, niyo mwakora opposition mujye mushyiramo n’ubwenge, kuko kubika umuntu ukiri muzima ni gutukana, ntabwo ari uko politique ikorwa, hari ibintu bitagenda mu Rwanda, ibyo ni byo opposition yagakwiye kwibandaho, ikanerekana uko byakemuka. ariko rero niba iyi ariyo opposition dufite, rwose nta opposition ihari.

 

Erega hari abari batangiye kunywa champagne ngo Kagame yapfuye, ibi birerekana ko dufite opposition iri ku rwego ruri hasi cyane, uri umunyapolitiki iyi opposition nta bwoba yagutera. nabuze opposition ivuga ku ireme ry’uburezi, nta opposition ivuga ku musoro w’ubutaka, nta opposition ivuga kuri chomage mu  rubyiruko, nta opposition ivuga ibibazo by’Abanyarwanda n’uburyo byakemuka.

 

Naho iyo ngirwa opposition yirirwa itukana, ibika abantu bakiriho hari aho yatugeza? reka wenda tuvuge ko ibyo yavugaga byaba ari byo, ubu se Nahimana yari kuba président? Ese abaye président hari icyo yageza ku Abanyarwanda?

 

Yewe! Nta barafinda nta Nahimana uzi ko yabivuganaga conviction nyinshi ukagira ngo abihagazeho. sha, uyu padiri bamurebere hafi ndabona yarapfuye ahagaze. ababizi mumbwire ni ubusazi?, ni ugushaka views?, n’iki? aba mushyigikiye rwose nta kintu mwibitseho kabisa.

 

Ariko ubundi nk’uyu mupadiri koko yapfushirije iki amafaranga yiga, iyo bayafashije abatishoboye ko n’ubundi mbona ntacyo yize

Mana yacu dusenga turagushimira Umuyobozi mwiza waduhaye turagusabye ngo ukomeze umurinde

 

H.E wacu turagukunda. Nkeneye kubyuka numva RIB ivuga ko Nahimana yatawe muri yombi mu minsi iri imbere.

Banyarwanda banyarwandakazi nk’uyu muhirimbiri ngo ni Nahimana, abamukurikira bagaha agaciro k’ibyo avuga, babona yamarira iki Abanyarwanda? kiriya gicucu ntikikaduteshe igihe.

 

Padiri duhuriye ku izina rimwe, akaba umubeshyi w’umwicanyi, umunyarugambo, azisanga mu gihome mumureke.

 

Nahimana n’umuntu udashyitse, Igihe kinini asigaje cyo gusakuza ntikirenze Amezi 4. Abamusabira kujya mu bitaro byo mu mutwe , i Ndera naho ntibamwemera. Reka mbabwize ukuri  ari Rusesabagina, ari Nahimana, imitekerereze yabo irutwa n’iyo umwana w’imyaka 3.

 

Gusa n’abandi bumvireho. Nyuma y’igihe kibarirwa ku ntoki Nahimana uraza kuba uri i Kigali wizanye cyangwa tukuzanye.

 

Hari igihe ubona ibitwe bini ukagira ngo birimo ikintu. Icya padiri cyo si ugutera nk’intebe y’igare gusa, ahubwo cyuzuyemo ibivumvuri gusa. We mujinga padiri nyirankaragata uramuzi HE Paul Kagame uzi uwo ari we? Vaotsek man! Sha uyu mugabo ubika ko yapfuye umenye ko ari Perezida w’ibihe byose!

 

Ariko uwo wiyita padiri turamurwaye kuvuga ngo Mzee wacu kuriya turamurwaye mwagiye mwerekana ama photo y’ibyo bigarasha.

 

Padiri Nahimana wananiwe no kuyobora paruwasi ntazi ko ubu turi NDI UMUNYARWANDA. Padiri Nahimana watatiye igihango yarahiriye imbere ya Musenyeri ntabwo cyabura kumukurikirana ngo areke kugambanira igihugu, yifuriza ibyago Abanyarwanda.

Imana ikunda Abanyarwanda ni yo mpamvu yadutoranyirije umuyobozi nk’uko yabigenjereje ku banya Israeli Ibaha Moise, bava muri Egiputa. Padiri niba usigaye uraguza umenye ko agati kateretswe n’Imana kadahenurwa n’umuyaga.

 

 

H.E Kagame wacu turagukundaaa cyaneee imana ishimwe cyane yakuduhaye, Abanyarwanda turishimye kandi cyane kukugira nka Perezida w’u Rwanda. Naho Padiri Ndahimana na Rukokoma na Kayumba, n’ibisambo byazozwe n’inda nini bigambanira igihugu cyabo. RIB Abanyarwanda tubifurije akazi keza imana izabafashe mutuzanire abo bagabo bose I know n’igihe gusa.

 

Nk’ubu iyo abantu babeshye Abanyarwanda ibintu nk’ibi ngo Perezida yarapfuye, ababakurikira mubona mutabara nabi, ubu se koko ni iki kibabwira ko n’ibindi bababwira babangisha ubutegetsi ari ukuri?

 

Njyewe kera hari abo bita abasizi najyaga numva bavuga ngo “icyo nabonye sinakirutisha icyo ntarabona”, ubuse koko reka mbabaze ubu wayoboka abantu nk’aba, ukareka Leta iyobowe n’umugabo w’ijambo umugabo uhamye nka Kagame, ukaba ubona future y’igihugu imbere hawe. Mubyibazeho rwose.

 

Njyewe nagira inama igihugu abarizwamo, ngira ngo n’ub’Ufaransa ko bwamushyira mu mubare w’ababana n’ubumuga bwo mu mutwe cyangwa se bakamujyana i Ndera yo mu Bufaransa, abaganga b’inzobere bakamwitaho naho byararangiye.

 

Biragoye kubona umuhanga nka Kagame, abamwifuriza inabi bagakwiriye kureba ubuhanga yaremanywe! Ubonye yamufatiye akisanga hano rwose kandi nkunda ko imvugo ari yo ngiro rwose, kandi byazanyura yisanze hano rwose akanaguzwa amaso nka rusesa.

 

Abo ngabo babika umuntu ngo yapfuye kandi bazi neza ko akiriho ni ibigoryi.! Ahubwo bajye bavugisha ukuri ku byo babona batishimira, aho kwirirwa bavuga ubusa ngo yapyuye.

 

Vatican ikwiye gufata uyu ngo ni padiri ikamujyana mu kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe, umuntu nk’uyu utobera kiriziya, kuki atirukanwa ngo aroge atitwa iryo zina, kandi hagira uvuga ngo kiriziya induru zikavuga.

 

Mbaye nd’inshuti y’uyu mupadiri namugira inama yo kujya kwivuza indwara zo mu mutwe, azajye mu ruhame asabe imbabazi nashaka ntabikore, kuko ikigaragara ni uko ashobora kuba nawe yaratangiye gukoresha YouTube ngo yibonere udufaranga, atitaye kuba yirirwa abeshya ababeshyeka, gusa twamunyujijemo ijisho (inda mbi icirwe amayira) ubuse azongera kuvuga iki?

 

Noneho uwo mwijima se wiyita Padiri w’abapfumu Nahimana niyongere asepfure. ‘‘Long live our president Paul Kagame’’.

 

Padiri Nahimana Thomas mujye mumubabarira. Urumogi anywa, kuruvanga n’izuba ryo mu kwezi kwa munani i Paris mu Bufaransa, ntibyoroshye. Ahubwo kuba atarajya mu muhanda ngo yiruke, ni ibuye.

 

”Nice Reply our President”. Ni byo. Urucira muka so rugatwara nyoko. Uriya mugabo ngo ni padiri Nahimana Thomas wagira ngo yabuze ivanjiri asoma. Yanze no guceceka ngo yumve ivanjiri itangwa n’abandi ba padiri.

 

Ahubwo yahisemo kujya muri politiki zibiba urwango ku gihugu cyamubyaye. Niba anafite pasiporo y’ubuhunzi itamwemerera kwinjira mu Rwanda akagarukira muri Kenya, ntiyari akwiriye kwivanga muri politiki z’ubushotoranyi, kuko bihabanye n’amategeko agenga impunzi. Ndumva na we akwiriye gushakishwa nk’abandi bagome bose, ibyo yakoze akabiryozwa , kuko umurundo wabyo umaze kuba munini.

 

Erega abantu bamwe bajya kuba abihayimana badafite uwo muhamagaro, akenshi ari uko babaga bafite ababyeyi b’abakirisitu bigatuma abana babo babajyana muri seminari, bakavamo abapadiri bateze imbuto nziza, iyo bageze I Burayi bagafatisha, bahita bavamo bakishakira abagore, bagatangira gushakisha amaramuko mu baterankunga babashora muri politiki ya munyangire.

 

None uwo Nahimana nawe ni umwe muri bo utakigira umuco n’umwe agenderaho waba uwa gikirisitu cyangwa nyarwanda, none kugira ngo abone inoti n’ugusebya u Rwanda, harya umunyapolitiki w’ibinyoma no guharabika nta mategeko y’i Burayi amuhana binyuze muri Interpol????????

 

Abantu rwose bashatse batuza tukubaka bakirinda gukoresha umunwa mu buryo bubi, butagira icyo bufasha bo ubwabo cyangwa rubanda nyamwinshi!!

 

Mana yacu dusenga turagushimira, Umuyobozi mwiza waduhaye turagusabye ngo ukomeze umurinde, umuyobore kandi uzamuhe iherezo ryiza. ‘‘Long live Mr. President, we love you, nous t’aimons beaucoup’’.

 

 

To Top