Amakuru

Ibyangombwa byamaraga amezi 3 ntabwo kizajya gisaza-Min Paula

Basanda Ns Oswald

Umuyobozi w’Irembo Faith Keza, Paula Ingabire Minisitiri wa ICT na Innovation na Prof Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) bakorananye ikiganiro n’abanyamakuru batangije ku mugaragaro uburyo bw’ikoranabuhanga, aho hagiye kujya hatangwa ibyangombwa byahoraga bimara amezi 3 ariko noneho bikaba bigiye kujya bimara igihe kirekire.

Ingabire Minisitiri wa ICT na Innovation yavuze ko mu gihe wasangaga abantu bahora basiragira bajya gushaka ibyangombwa rimwe na rimwe byataye igihe kubera igihe babihaye, bitazongera yagize ati ‘‘ibyangombwa byamaraga amezi 3 ntabwo kizajya gisaza, irembo igice cya 2, ingendo zizagabanywa, servise itangirwe aho wibereye iwawe’’.

Paula Ingabire Minisitiri wa ICT na Innovation

Abantu ibihumbi 10 babona bahabwa serivise bitarenze amasaha 24 bangana na 90% mu turere 27 kuri 30 ariko bavuze ko n’ahandi 70%, nabo bahabwa servise biciye mu buryo bw’ikoranabuhanga, ko kuri ubu hagiye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe mu gushishikariza no kwigisha abaturage uburyo bwo kubona servise zose biciye mu ikoranabuhanga.

Nanone hatangijwe ubundi buryo bushya buzajya butangwa n’Irembo igice cya 2.0 (IremboGov2.0) aho ibyangombwa birenga 22 bizajya bitangwa hifashishijwe smart phone, ibyumba mpahabwenge ku batari bamenyera gukoresha smart phone, ubwo buryo bugiye kwigishwa abana bose uhereye ku myaka 16 kuzamura, kugira ngo mu 2024 servise zose zizajya zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho bizagera ubwo nta rupapuro na rumwe ruzongera gukoreshwa, kuko byose bizajya bikorerwa kuri smart phone na mudasobwa.

Prof Shyaka Anastazi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yashimiye Irembo na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovation

Prof Shyaka Anastazi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yashimiye Irembo na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovation ku cyiciro cya 1 n’icya 2 batangije, mu rwego rwo guha abaturage servise zihuse kandi vuba, kuko umwanya n’amafaranga bahoraga batanga bajya gusaba servise bagiye kujya bazibonera hafi yabo.

Yagize ati ‘‘Irembo ni mudatenguha, Minict ni mwizerwa, Guverinoma y’u Rwanda, ifite imiyoborere ishingiye ku muturage mu ikorabuhanga riganisha ku iterambere’’.

Ibyangombwa ngo byatangwaga bikamara amezi atatu gusa, ubu ntabwo ari ko bikimeze, uzajya agihabwa kizajya kimara igihe kirekire, mu gihe abagiye gutangira kubisaba ntabwo bazajya bongera gusubirayo, nyuma y’icyo gihe ngo babahe ikindi, kuko kizajya kimara igihe kinini.

Kimwe n’ibyemezo by’ubutaka, ibyemezo by’amavuko n’ibyo kuba umuntu yaritabye Imana n’ibindi bizajya bitangwa, kandi umuturage abisabe yifashishije ikoranabuhanga gusa, asubizwe ko agihawe ajye kugifatira ahabugenewe nta yandi mananiza.

Abayobozi n’abanyamakuru mu kiganiro mbwirwaruhame n’abanyamakuru

Abantu ibihumbi 10 ngo bamaze guhugurwa hirya no hino, bagomba kuzajya bafasha abaturage mu buryo bw’ikorabuhanga, aho abaturage batari bamenya neza ikoranabuhanga bazajya bagana ibyumba mpahabwenge, ibigo by’itumanaho.

Hari abo bita intore mu ikoranabuhanga, abo na bo ngo bazafasha abaturage mu gusaba ibyangombwa kandi babibone vuba bityo iterambere ryihute mu Rwanda.

 

To Top