Imyidagaduro

Ibyamamare bitandukanye byasubitse ibitaramo kubera Coronavirus

Umuhanzikazi Madonna Louise uzwi nka Mandona, Mariah Carey na  Avril Lavigne bari  mu bahanzi bakomeye basubitse ibitaramo bagombaga gukorera ahantu hatandukanye kubera indwara ya Coronavirus ikomeje kubera icyorezo hirya no  hino ku Isi.

Madonna yagombaga gutaramira mu Bufaransa ariko aza gutangaza ko ibitaramo yagombaga gukorera muri icyo gihugu bitazaba.

Uyu muhanzikazi yamenyesheje ko yahagaritse ibitaramo bibiri bya nyuma yagombaga gukora mu ruhererekane rw’ibyo yakoreye ahantu hatandukanye yise ‘Madame x Shows’.

Madona yagize ati “Tubabajwe no kubamenyesha ihagarikwa ry’igitaramo ‘Madame X shows’.

Ibitaramo bye yise ‘Madonna X Shows’ byabanjirije mu Mujyi wa New York, Chicago, San Fransisco, Las Vegas, Los Angeles, Boston, Philadelphia, Miami, Lisbon na London.

Madonna yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi basubitse ibitaramo bagombaga gukora ndetse amwe mu maserukiramuco akomeye yagombaga kubera muri Asia no mu Burayi yarasubitswe kubera iyi ndwara.

Mu cyumweru gishize abategura iserukiramuco rikomeye muri Amerika ryitwa ‘US Festival SXSW’ batangaje ko ryahagaritswe bitewe n’indwara ya Coronavirus. Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco ryari risubitswe mu gihe k’imyaka 34 rimaze riba.

Umuraperi Stormy ukomeye muri Amerika na we yatangaje ko yahagaritse ibitaramo yise ‘Head Tour’ yagombaga gukorera muri Malaysia, Singapore,  u Buyapani, u Bushinwa, Koreya y’Epfo n’ahandi.

Uyu muhanzi yatangaje ko yasubitse ibi bitaramo yagombaga  gukorera i Zurich   muri Switzerland .

Umuhanzikazi Mariah Carey ufite imyaka 49 na we yamenyesheje ko igitaramo yagombaga gukorera mu Mujyi wa Hawaii cyasubitswe  azagikora mu Gushyingo 2020.

Avril Lavigne ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize  yatangaje  ko yasubitse igitaramo yagombaga gukorera i Zurich ku wa 13 Weruwe binagira ingaruka no ku bitaramo yagombaga kuririmbamo mu Buyapani, Taiwan, Hong Kong, Philippines, byari kuba muri Mata 2020.

Ku rundi ruhande Billboard igaragaza ko muri Mutarama  2020  hasubitswe ibitaramo 11,  muri Gashyantare hasubikwa ibitaramo 21 no Werurwe  hasubikwa ibitaramo 21. Uru rubuga ruvuga ko imibare ikomeza kwiyongera bitewe n’ibihugu iyi ndwara iri gukwirakwiramo.
Uretse ibyo, Madonna ari mu bahanzikazi bo muri Amerika begukanye ibihembo bikomeye mu muziki ndetse aho yagiye ataramira bagiye bishima. Afite indirimbo zarebwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye  kandi  ndetse zumvwa n’umubare munini ku Isi.

Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime. Kuva mu 1980 yahawe akazina k’umwamikazi w’injyana ya Pop. Yabonye izuba ku ya  16 Nzeri 1958.

Madonna kandi yavukiye ahitwa Bay City muri Leta ya Michigan muri Amerika. Umutungo we ubarirwa hagati y’amadorari Miriyoni 570-800.

Uyu muhanzikazi  ufite  abana batandatu afite indirimbo zizwi nka ‘La Isla Bonita’ yasohoye mu 1986 imaze kurebwa  kuri Youtube inshuro  zirenga 266, “Vogue” yasohotse mu 1990, ‘Hung up’ yasohotse  mu 2005 kandi afite n’izindi.

Ku rundi ruhande indwara ya Coronavirus ikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye.

Bimwe mu bihugu byafashe ingamba zikomeye zo gukumira iki cyorezo ndetse ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko Isi iri mu bihe bidasanzwe’.

Bimwe mu bihugu byafashe umwanzuro w’uko ahantu haberaga ibitaramo bihuza abantu benshi   bisubikwa.

Nubwo iyo ndwara itari yagera mu Rwanda ariko muri iyi minsi hasubitswe ibitaramo bitandukanye byagombaga guhuza abantu benshi.

To Top