Ibidukikije

Iburengerazuba: Kubungabunga icyogogo cya Sebeya, byatumye abaturage batera imbere

Umushinga Ugamije Imicungire Ikomatanyije y’Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda ‘‘EWMR’’ ku bufatanye na IUCN n’Ubwami bw’Abaholande (SNV) wita mu kubungabunga icyogogo cya Sebeya mu buryo burambye, byatumye abaturage b’amikoro make batera imbere harimo no kubungabunga umutungo w’amazi kamere mu Rwanda.

Habimana Jean Claude Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu Ikigo mpuzamahanga cyita ku bidukikije IUCN, yabwiye itangazamakuru mu Karere ka Gicumbi ko bagamije gukumira iyangirika ry’ubutaka ku misozi ihanamye, kurwanya isuri n’imyuzure no gushyiraho ingamba zihamye zibungabunga ibidukikije, kongerera abaturage ubushobozi binyuze mu mirimo ibungabunga icyogogo, gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije, gutanga ubushobozi bwo kubungabunga icyogogo cya Sebeya.

Icyogogo cya Sebeya gifite ubuso bungana na kilometero-kare (km² 286), kikaba giherereye mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu mu Intara y’Iburengerazuba, mu myaka makumi nyabiri ishize abaturage bagiye bahura n’ibibazo by’imyuzure, aho hari n’igihe ikigo cy’imyuga cya Nyundo cyahuye n’ibyo bibazo byo kurengerwa n’amazi y’imyuzure.

Mu turere 4 bahawe inka zirenga 750.

Umuryango nyarwanda Uharanira Iterambere ry’Icyaro (RWARRI) ku bufatanye n’Umushinga  ‘‘EWMR’’ ku inkunga y’Ikigo mpuzamahanga kibungabunga ibidukikije IUCN ku bufatanye na SNV, bafatikanya n’abaturage baturiye icyogogo cya Sebeya mu gushyira mu bikorwa ryo kubungabunga icyo cyogogo.

Abaturage ku bufatanye n’iyo miryango, batunganya ubutaka bwangiritse muri Sebeya n’ibindi byogogo, bagatera inkunga abaturage mu ruhererekane nyongera gaciro, kugira ngo imibereho myiza y’umuturage itere imbere binyuze mu bidukikije n’ubukungu.

Iyo miryango itanga ubumenyi ku baturage baturiye icyo cyogogo mu rwego rwo kubungabunga ubutaka no gucunga neza umutungo kamere w’amazi.

Uwo mushinga nubwo biteganyijwe ko uzarangira mu 2022, ibikorwa byakozwe uhereye mu 2019 kugeza mu 2021, hari kubungabunga ubutaka kuri hegitari zirenga 3 000, gutera amashyamba, gucukura imiringoti mu murima y’icyayi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Ibindi bikorwa hari kubungabunga inkengero z’imigezi ku burebure bwa kilometero 67, haterwa ibiti ku nkengero z’imihanda bifite uburebure bwa km 1900. Umushinga ‘‘EWMR’’ wubatse ibigega birenga 518 bifata amazi ku nyubako z’ibigo no ku amazu y’abaturage aho abaturage ibihumbi 31 bahawe imirimo kugeza muri Kanama 2021.

Abahinzi bafashijwe kubabonera isoko ry’imyaka bejeje

Abahinzi bafashijwe kubabonera isoko ry’imyaka bejeje, bakabafasha kubarangira aho bagurira inyongeramusaruro, aho babashakira n’uburyo babona imbuto y’ibirayi, dore ko ari agace usanga keramo imbuto y’ibirayi bitewe n’ubukonje burangwa muri utwo turere, hashyizweho kandi imirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi hafi y’i Cyogogo cya Sebeya, kugira ngo abahinzi babone imbuto nziza. Mu gihe cya Covid-19, abaturage barenga ibihumbi 31 babonye akazi.

Abahanga baturuka muri RWB, IUCN, SNV na RWARRI ni bo bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo genamigambi baba biyemeje, aho mu 2019 kugeza 2021, basuzumye ingamba zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ku bijyanye n’ubworozi.

Hatewe ubwatsi bugabirirwa amatungo, pepinyeri z’ibiti by’imbuto, uturima tw’igikoni tw’icyitegererezo, batera ibiti bivangwa n’imyaka bitanga n’isaso (amababi) yo gusasira imboga n’imbuto harimo n’igihingwa cy’inkeri.

Mu turere 4 bahawe inka zirenga 750, banahabwa amatungo magufi arenga 1 500 bubakirwa n’amashyiga ya kijyambere, bubatse uturima tw’igikoni 782 ku baturage baturiye icyogogo cy’umugezi wa Sebeya bikozwe n’abaturage ubwabo, batanze ibiti bitanga imbuto ku ingo 2, 553, ibyo biti bingana na 36, 459, abaturage bashishikarizwa kujya muri gahunda ya ‘‘Ejo Heza’’, kugira ngo bazagire amasaziro meza aho bazigama buri kwezi.

 

Basanda Ns Oswald

To Top