Uburezi

IBIBAZO BIRI KWIBAZWA KU ITANGIRA RY’AMASHURI GUHERA MU KWAKIRA 2020 N’IBISUBIZO BYABYO

 

  1. Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro. Ibi bisobanuye iki? 

Guhera mu kwezi k’Ukwakira 2020, Amashuri azafungura ariko agende afungura mu byiciro uhereye ku mashuri makuru na kaminuza azaba yiteguye. Gusa nta tariki ihari yo gutangiraho kuberako n’ubusanzwe amashuri makuru na kaminuza bidatangirira itariki imwe; ahubwo amashuri makuru na kaminuza azajya agaragaraza ko yiteguye kandi yujuje ibisabwa hanyuma yihitiremo itariki yo gutangiriraho inayimenyeshe abayigana.

Mu mezi azakurikiraho nibwo n’ibindi byiciro by’amashuri aribyo amashuri Abanza n’Ayisumbuye ndetse n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro azatangira ariko nayo agatangira mu mu byiciro.     

  1. Kubera iki amashuri makuru na kaminuza aribo bazaherwaho mu gutangira?

Impamvu nyamukuru amashuri makuru na kaminuza aribyo bizaherwaho ni ukubera ko amashuri yafunze bamwe muribo bagiye gusoza umwaka; ndetse hashingiwe ku isesengura ryakozwe mu rwego rwo gusuzuma uko amashuri yiteguye gutangira. Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza bafatwa nk’abantu bakuru; birumvikana ko byakoroha kubahiriza amabwiriza, akaba ariyo mpamvu twifuje ko baba itangiriro n’amarembo afungurira abandi.

  1. Ni ibiki kaminuza zisabwa mu gihe zitegura gutangira?

Bimwe mu byo kaminuza zisabwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19 hari ukubaka ibikorwa remezo by’isuku by’umwihariko uburyo burambye bwo gukaraba intoki, gukaza ingamba zo kugabanya ubucucike mu ishuri no kubahiriza intera isabwa hagati y’umuntu n’undi, gushyiraho uburyo bwo guhererekanya amakuru ku cyorezo ndetse no gukaza uburyo buhari bwo kwiga hakoreshejwe  murandasi n’iyakure.

  1. Ese abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza basanzwe bahabwa amafaranga yo kubabeshaho (bourse) bazayahabwa mbere yuko batangira? 

 Iyi gahunda igirwamo uruhare n’Inama y’Amashuri Makuru (HEC), Kaminuza y’u Rwanda (UR) , Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD). Mu gihe abanyeshuri bazaba basubiye mu masomo bafite uburenganzira ku nguzanyo yo kubatunga mu gihe bari ku ishuri ariko igihe izabonekera bizagenwa n’ibigo tuvuze haruguru.

  1. Ese bizagenda gute ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye ariko kaminuza zikaba zitaratangaza urutonde rw’abemerewe?

Abanyeshuri bashya bashaka gutangira Kaminuza bazabanza bareke abari bari kwiga barangize umwaka hanyuma bazatangirane n’abandi umwaka mushya w’amashuri.

  1. Ni ryari ingengabihe y’umwaka izasohoka?

    Abarimu n’abanyeshuri imyiteguro ni yose.

Ingengabihe y’umwaka w’amashuri iracyanozwa neza izasohoka mu minsi iri imbere ubwo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazaba bemerewe kongera gutangira. Mu kubahiriza intera hagati y’abanyeshuri nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibisaba, umubare w’amasaha abanyeshuri biga uzagabanuka ndetse n’abanyeshuri bazashyirwa mu byiciro bitandukanye (shifts) zo kwiga.

  1. Ese abanyeshuri bose baziga bambaye udupfukamunwa?

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (WHO) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) batanga inama zivuga ko abana bari munsi y’imyaka itanu (5) badakwiriye kwambara agapfukamunwa ariko igihe bibaye ngombwa bitewe n’impamvu zishingiye ku bwirinzi bakaba bakambara. Iyi miryango kandi ivuga ko abana bagejeje imyaka 12 kuzamura bagomba kwambara agapfukamunwa kandi bakubahiriza n’andi mabwiriza agenga abantu bakuru.

Iyo miryango igira inama Ibihugu kugena imyaka abana bato badakwiriye kwambara agapfukamunwa. Mu Rwanda, ikigero gifatirwaho ni imyaka ibiri.

  1. Ni ibiki amashuri agomba kuba yujuje ngo afungure? Bivuze ko atazabyubahiriza atazemerwa gufungura?

Ibintu by’ingenzi Ishuri iryo ari ryose ryaba irya Leta, irifashwa na Leta cyangwa iryigenga rigomba kuba rifite ni ibikorwa remezo bigaragaraza ubwirinzi bw’icyorezo cya Covid 19:  uburyo burambye bwo gukaraba intoki, kugaragaza uko bazagabanya ubucucike mu ishuri mu rwego rwo kubahiriza guhana intera, kugira uburyo bwo gupima umuriro, gushyiraho ibyumba bibiri (2) byihariye byo gushyiramo uwaketsweho uburwayi (aho baba bategerereje mbere y’uko bajya kwa muganga), uburyo bw’isuku ihagije mu kigo cy’ishuri muri rusange, by’umwihariko aho bafatira amafunguro, ubwihererero, n’aho kuryama.

  1. Ese hari ibizamini bya leta muri uyu mwaka wa 2020 bizakorwa?

Muri uyu mwaka wa 2020 nta bizamini bya Leta bizakorwa ahubwo ingengabihe izasobanura neza igihe bizakorerwa mu mwaka utaha wa 2021.

  1. Birashoboka ko abanyeshuri bazaba benshi kurusha ibyumba by’amashuri bihari, ese abanyeshuri baziga mu byiciro?

Ikigamijwe mu kunoza ingengabihe ni ukugabanya umubare w’abanyeshuri bagomba kuba bari mu ishuri cyane ko ubu ari ukwiga mu buryo budasanzwe, aho bikenerwa rero tuzakoresha gahunda yo kwiga mu byiciro bamwe bige mu gitondo abandi nimugoroba mu byiciro byose by’amashuri ariko ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19 zubahirizwe.

  1. Ese uburyo bwo kwigira mu rugo binyuze kuri Radio na Televiziyo buzakomeza?Ubu buryo buzakomeza kandi bunashyirwemo ingufu muri iki gihe tucyitegura gutangira amashuri. Abanyeshuri barasabwa kwitegura ko amashuri nafungura aya masomo atangwa kuri Radio na Televiziyo azaherwaho kugira ngo hasuzumwe aho abanyeshuri bazaba bahagaze mu masomo biga. Twifuza ko na nyuma y’uko amashuri afunguye ubu buryo bwazakomeza kunganira ubwo mu ishuri ariko biracyanozwa.
  2. Haba hari uburyo bwihariye buzafasha abanyeshuri batabashije gukurikira amasomo yo kuri radiyo amashuri natangira?

Ni byo ubwo buryo burahari kubera ko tuzi neza ko muri iki gihe amashuri amaze afunze hari abanyeshuri batabashije kubona uburyo bwo kwigira kuri Radio na Televiziyo ndetse na murandasi. Hari gahunda rero yihariye yo gusubiramo ayo masomo ku batarabashije kuyiga ariko kandi tunakore isuzumabumenyi ku babashije kuyakurikira kugira ngo turebe urugero bari bagezeho.

  1. Ese amashuri ari kubakwa muri iki gihe azaba yuzuye amashuri nafungura?

Igihe twari twihaye cyo kuba ibyumba by’amashuri biri kubakwa byuzuye kizarenga kubera imbogamizi zitandukanye  zishingiye ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga byagiye bitinda kubera ingaruka icyorezo cya Covid19 cyagize ku ngendo mpuzamahanga. Dufite ikizere ko hagati mu kwezi k’Ugushyingo 70 % y’ibyumba byubakwa bizaba byuzuye hasigare ibyumba bigeretse kuko byo bifata igihe cyisumbuyeho kugira ngo byuzure.

  1. Harakorwa iki ngo abarimu bongerwe ko bigaragara ko bazakenerwa ari benshi?

Ku tariki 14 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu bigo byayo REB na RP yatangiye gahunda yo gushaka abarimu biyongera ku bari basanzwe mu murimo w’Uburezi kandi gahunda iracyakomeje ndetse inafungurira amarembo abatarize uburezi ariko bafite ubushobozi bwo kwigisha kuba bajya mu burezi mu rwego rwo kugira ngo abarimu bakenewe baboneke.

  1. Ese abarimu batsinze ibizamini by’akazi bazashyirwa mu myanya ryari?

Abarimu batsinze ibizamini byo kwigisha bazashyirwa mu myanya mbere y’uko amashuri atangira. Ababishinzwe ubu na bo bari mu myiteguro; mu minsi mike abatsinze ibyo bizamini bazamenyeshwa aho bazakorera.

  1. Ese ibitabo by’icyongereza birahari ku buryo buhagije cyane ko noneho no mu mashuri abanza abanyeshuri baziga mu rurimi rw’icyongereza?

Yego ibitabo birahari.  Ibikiri mu icapiro byatindijwe n’ihindurwa ry’ururimi, amashuri azafungura byose byaragejejwe ku mashuri.

  1. Ese ko ingaruka za COVID-19 zageze ku bukungu bw’imiryango ya bamwe ndetse bikaba bishoboka ko bamwe mu babyeyi bari bafite abana biga baba ku ishuri (Boarding) batazabona ubushobozi bwo kubishyurira ikiguzi cyo kwiga (School fees) birashoboka ko abashaka mwaborohereza muguhindura ibigo bakajya kwiga muri 9YBE & 12 YBE

Yego birashoboka ku bazabyifuza bitewe n’imyanya izaboneka.

  1. Harakorwa iki kugira ngo abanyeshuri n’abarimu bari baragiye mu yindi mirimo kubera icyorezo cya Covid19 bagaruke mu mirimo y’uburezi?

Turateganye gukora ubukangurambaga mu gihugu hose dufatanyije n’abafatanyabikorwarwa mu burezi bugamije gushishikariza abanyeshuri ndetse n’abarezi kugaruka ku ishuri no gushishikariza ababyeyi kohereza no gufasha abana babo kugaruka ku ishuri. Abarimu by’ubwihariko bazasabwa kugaruka ku ishuri mbere y’igihe kugira ngo batangire gutegura itangira ry’amashuri; icyo gihe nib wo tuzanamenya umubare w’abavuye mu kazi k’ubwarimu kugira ngo hashakwe ababasimbura.

  1. Birashoboka ko hari ibigo bitazuzuza ibisabwa ngo bifungure, abo banyeshuri baziga bate?

Birashoboka, nibigenda gutya ishuri rizabashakira aho bimurirwa k’ubufatanye n’ababyeyi ariko aho bizananirana Minisiteri y’Uburezi yiteguye kuzabafasha.

  1. Ni gute abarimu bazabasha kwigisha bambaye udupfukamunwa umunsi  wose?

Nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abiteganya, buri muturarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa igihe ari ahateraniye abantu. Mwarimu nk’umurezi nawe agomba kwambara agapfukamunwa igihe cyose ari mu ishuri kugira ngo anabere urugero rwiza abanyeshuri.

  1. Ni izihe mpinduka zizagaragara amashuri natangira

Zimwe mu mpinduka zizagaragara mu mashuri harimo uburyo burambye bwo kunoza isuku nko gukaraba intoki, ibikoresho bihagije byo gupima umuriro, icyumba kihariye cyo kuvurirwamo, ibikorwa bihuriza hamwe abanyeshuri bizaba bihagaze,  kwambara agapfukamunwa ku munyeshuri, umwarimu n’abandi bakozi ku ishuri, kudatizanya ibikoresho hagati y’abanyeshuri ubwabo ndetse no hagati y’abanyeshuri n’abarimu, kwiga mu byiciro, guhagarika ibikorwa byo gusura abanyeshuri ku ishuri ndetse n’ibindi byose byatuma habaho ikwirakwizwa ry’indwara.

  1. Ese abanyeshuri bazasubiramo igihembwe cya mbere cyangwa bazakomereza ku gihembwe cya kabiri ?

Amashuri ajya gufunga, amashuri abanza n’ayisumbuye yari agiye gukora ibizamini birangiza igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020. Ibijyanye n’uko bazakomereza aho bari bageze cg bazasubiramo umwaka bizatangazwa hagendewe ku ngengabihe ijyanye n’ifungura ry’amashuri izatangazwa mu minsi iri imbere.

  1. Ese abana bagejeje igihe cyo gutangira umwaka wa mbere w’amashuri bo bizagenda gute ? Ese bazigana n’abari basanzwemo ?

Minisiteri y’Uburezi izi ikibazo cy’abana bagejeje imyaka yo gutangira umwaka wa mbere ndetse habayeho n’igikorwa cyo kubabarura no kwiyandikisha ku bigo by’amashuri bazigaho. Ibyerekeye uko baziga nabyo birimo gutegurwa mu ngengabihe y’ifungurwa ry’umwaka amashuri abanza n’ayisumbuye azagenderaho.

  1. Ni abanyeshyuri bangahe bazaba bari mu ishuri amashuri natangira?

Umubare w’abanyeshuri bazaba bari mu ishuri uzaterwa n’ingano y’icyumba cy’ishuri ndetse n’umubare w’ibyumba by’amashuri uri ku kigo. Uko bazicara bizakurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agena intera ya Metero hagati y’umuntu n’undi.

  1. Ni ryari gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri izatangira?

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izatangira ikora nk’uko byari bisanzwe. Ariko gahunda yo kubaka ibikoni nirangira mu mpera z’umwaka, amashuri yose azatangira kugaburira abana bose.

  1. Ese bizagenda gute ku mashuri yigenga yo atarongereye ibyumba by’ishuri kandi ayo agomba kubahiriza intera?

Amashuri yigenga atarabashije kongera ibyumba by’amashuri azakoresha ibyo asanganywe ariko hubahirizwa amabwiriza.

  1. Abana bato ni bamwe mu busanzwe bagoye kubahiriza amabwiriza ni ubuhe buryo buzakoreshwa ngo ku ishuri kugira ngo bayubahirize?

Aha bizasaba ubushishozi mu gufungurira abana bato kuko na bo bari mu byiciro; ariko icya ngombwa ni uburyo buhamye buzashyirwaho mu kubayobora uko bitwara mu gihe bari ku ishuri.

  1. Ese ko Leta ariyo yafashije abanyeshuri gutaha ni na yo izabasubiza ku mashuri nibatangira?

Ikiguzi cy’ingendo z’abanyeshuri kizatangwa n’ababyeyi ariko nk’uko n’ubundi bisanzwe bigenda, Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego bifatanya bazabategura uburyo bwizewe buzafasha abanyeshuri kugana ku mashuri mu bwirinzi n’umutekano bihagije.

  1. Ese mu mashuri acumbikira abanyeshuri nabo baziga mu byiciro igihe bakwiga gutyo se ababa basigaye baba barihe?

Ibi byose bizagenwa bitewe n’imiterere y’ishuri, umubare w’abanyeshuri rifite ndetse n’ibikorwa remezo iryo shuri rifite. Amabwiriza areba ibigo by’amashuri bicumbikira abana azaba agaragaza neza uko amashuri azabitegura.

  1. Ese ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino mu mashuri bizaba bihagaritswe?

Tuzafatanya na Ministeri ya siporo mu kugena ibikorwa bya siporo byakorerwa ku mashuri ndetse dutegurire hamwe amabwiriza azabigenga.

Sources: Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (Mineduc)

To Top