Eric Habimana
Urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwatinyutse gukora imirimo itandukanye, baranenga bagenzi babo usanga bavuga ko bafite ikibazo cy’ubushomere, nyamara bituruka ahanini ku kuba basuzugura akazi n’imirimo biba byabonetse, kubera imyumvire baba bafite yo kumva ko nyuma yo kurangiza kwiga hari imirimo batakora.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kigaragara hirya no hino mu gihugu, bamwe mu urubyiruko rwo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko urubyiruko rwo muri ako karere, kuba rukunze gutaka ubushomeri ahanini bituruka ku myumvire ya bamwe mu rubyiruko, barangiza kwiga bagategereza kuzabona akazi k’ibyo bize, ntagutekereza gukora n’ibindi byabateza imbere.
Bati” urajya kubona ukabona abasore, inkumi birirwa bitemberera hirya no hino, mbese bameze nk’abatagira ibyo gukora byabateza imbere, mwaganira bakakubwira ko babuze akazi, ariko mu byukuri ntabwo ari ukubura akazi, ahubwo bafite imyumvire yo kumva ko bagomba kuzakora ibijyanye n’ibyo bize, igihe rero batarabibona ni abashomeri babuze akazi, ubu se niba umuntu yumva ko atajya ku gikwa ngo abe umuyedi bamuhembe, ntiyakubura mu muhanda, mbese ya mirimo abenshi bita ko iciriritse ntabwo bayikora bafite amashuri yabo”.
Ange Sebutege Umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko mu rwego rwo guhindura imyumvire ya rumwe muri urwo rubyiruko, hari ubukangurambaga batangiye ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, barushishikariza gukora imirimo itandukanye irimo no kugana ibigo by’imari.
Urwo rubyiruko ruravuga ibyo mu gihe Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha urubyiruko kwiga imyuga n’ubumenyingiro haba mu mashuri nka TVET, IPRC, gahunda ya ‘Igira ku murimo’, NEP Kora Wigire n’izindi, byose bikaba bifite intego yo gufasha urubyiruko kubona akazi, cyane ko Leta yiyemeje ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya irenga ibihumbi 200.