Ubuzima

Huye:Ntakirutimana Elizafani na Ntabanganyimana Alice baratabaza nyuma yo kwibaruka abana 3 b’impanga

Eric Habimana

 

Ntakirutima Elizafani  n’umugore we Ntabanganyimana Alice bo mu Karere  ka Huye Umurenge wa  Kinazi, Akagari ka  Gitovu, baravuga ko ubufasha bijejwe n’Akarere ka Huye, bwo guhabwa inka nyuma yo kwibaruka abana batatu b’impanga, ngo ijye ikamirwa,  abo bana babutegereje bagaheba none umwaka ukaba ushize amaso yaraheze mu kirere.

 

Ntakirutimana Erizafani ni umuturage utuye mu Kagari ka Gitovu Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, we n’umufasha we witwa NTABANGANYIMANA Alice w’imyaka 35, baravuga ko  umwaka ushize ubwo bibarukaga abana 3 b’impanga, bemerewe ubufasha n’ubuyobozi bw’Akarere  ka  Huye bw’inka, yo kujya ikamirwa aba bana, none umwaka ukaba ushize  amaso yaraheze  mu kirere  bategereje  ubu bufasha, kandi ngo bo ubwabo bakaba nta bushobozi bafite bwo kwita kuri abo bana, kuko ari abakene ariho bahera basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, kubafasha bagasohoza isezerano babahaye,ndetse n’undi wese waba ufite umutima wo gufasha kuko ngo ubu babayeho mu buzima bubi bo n’aba bana babo.

 

Uyu ni Ntakirutimana Elizafani aho agira ati “n’ababyaye nkennye maze visi meya arambwira ngo bazampa ubufasha bampe inka ikamirwa abana, iyo nka ntayo mbona narategereje ndaheba, ikindi ubu ntaho ngira mba, kuko inzu mbamo y’icyumba kimwe nayo irava, none ngize imana mwamfasha kuko turashonje ni inzara gusa’’.

 

Ni ibintu ahurizaho n’umugore we Ntabanganyimana Alice aho we agira ati “ndashakako munkorere ubuvugizi, kuko mbayeho nabi rwose pe, baratubwiye nge n’umugabo wanjye ngo twubake ikiraro baduhe inka izajya ikamirwa abana, kimaze kuzura ndategereza inka ndayibura,umurenge nawo urambwira ngo njye nkamisha bazajya banyishyurira ariko uwampaga amata nawe nyuma y’amezi 2 yahise ambwira ko atazongera kumpa amata, kuko umurenge utamwishyuraga,none rwose mudufashije mwadufasha kuko tubaye nabi pe, ntitugira aho gukinga umusaya, yewe inzara iratwishe nukuri”.

 

KANKUNZE Gabudiyoze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitovu, avuga ko impamvu batinze guha inka uwo muryango ngo iwufashe kubona amata yo gutunga, abo bana ngo ni uko  ubuyobozi bwabonaga uwo muryango, uzita ku inka kurusha kwita kuri abo bana.

 

Ni mu gihe KAMANA Nderaya Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, ntavuga rumwe n’umuyobozi w’Akagari, kuko ngo uwo muryango bategereje ko umuhindo  ugera kugira ngo nibawuha inka ubashe kubona ubwatsi bwo kuyitaho.

 

Uwo muyobozi  akomeza avuga ko ngo usibye ubufasha bw’inka uwo muryango wemerewe, ngo hari n’ubundi bufasha bwo kuwufasha kubona, aho kuba hafite isuku mu rwego rwo kurinda ko aba bana batatu uherutse kwibaruka, bazahura n’indwara ziterwa n’umwanda.

 

 

To Top