Ubukungu

Huye: Urubyiruko rucuruza mitiyu ruhamya ko ikoranabuhanga ryabafashije kwihangira umurimo

Basanda Ns Oswald

Urubyiruko rucuruza mitiyu, mobile money na airtel money rukorera mu Karere ka Huye mu Intara y’Amajyepfo, rurishimira ko ikoranabuhanga ryabafashije kwikura mu bushomeri babasha kubona akazi.

Urwo rubyiruko ruhamya ko bitunze kandi rushobora kubona ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi, kuko bamwe bavuga ko bakirangiza kwiga bagiye muri ako kazi, babasha kwibeshaho no gufasha imiryango yabo ndetse no gukomeza amashuri yabo, uko babyifuza.

Mutoni Domina umwe mu rubyiruko rucuruza airtel/tigo, akaba atuye mu Mudugudu wa Agakyera, Akagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura, yabwiye itangazamakuru ko bamwigishije uko bakoresha ikoranabuhanga ryo kubitsa no kubikuza muri airtel/tigo cash, avuga ko abona abakiriya umunsi ku munsi, ko mu kwezi ashobora kubona inyungu y’amafaranga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Harindintwari  Jean na we ucuruza muri gare ya Huye, yavuze ko akirangiza amashuri ya kaminuza mu mwaka wa 3 yahise atangira gucuruza mitiyu na mobile money, avuga ko amazemo imyaka 4, ko abona inyungu hagati y’ibihumbi 100 na 300 by’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko ikoranabuhanga yagiye aryigishwa na bagenzi be ndetse n’ikigo cy’itumanaho mtn, avuga ko adashobora kubireka yagize ati ‘‘banyigishije, banyereka uko babikora, ntarabijyamo nari mu bushomeri bwinshi’’.

Nikuze Marcellin ukorera mu Mujyi wa Huye akaba aturuka mu Murenge wa Ngoma, yabwiye itangazamakuru ko amaze imyaka 2, ko ubuzima yari asanzwe arimo mbere bwari bubi, aho yagize ati ‘‘Natangiye gucuruza mitiyu na mobile money, nkirangiza amashuri yisumbuye, kuko icyo gihe ntacyo nakoraga, kuri ubu nta kintu nashaka ngo nkibure’’.

Yagize ati ‘‘ubu nshobora gufasha umuturage kugura amazi n’umuriro, nifashishije ikoranabuhanga mu gufasha abakiriya batugana’’,

Hishamunda Jean Damascène utuye mu Mudugudu wa Agakyera, Akagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura, umwe mu bakiriya, yabwiye itangazamakuru ko ashimira abacuruzi ba mitiyu ko ashobora kujya kubitsa amafaranga ye no kuyabikuza bitamugoye, yagize ati ‘‘byaziye igihe’’.

Ati ‘‘byadusabaga kujya kuri banki igihe cyose ushobora kubikuza, kuri ubu nta kibazo tugifite cyo kubitsa no kubikuza haba kuri airtel/tigo cash cyangwa  mtn mobile money’’.

Mutemberezi   Samvura Paulin umukozi w’Akarere ushinzwe ishoramari, ubucuruzi no guteza imbere umurimo, yabwiye itangazamakuru ko mu Karere ka Huye habarizwa urubyiruko rucuruza mitiyu, sim card na mobile money na tigo cash bangana na 591, aho baherereye hirya no hino mu dusantere tugize ako Karere ka Huye.

Yagize ati ‘‘Turateganya kubafasha ngo bishyire hamwe bakore kampani, babone ubuzima gatozi, bityo babashe kurwanya ubukene biteze imbere’’.

Mutemberezi Paulin yavuze ko abenshi usanga baherereye mu Mujyi wa Huye baturutse mu tundi turere nka Nyamagabe, Gisagara, Nyaruguru, kuko usanga abakorera muri uyu Mujyi wa Huye ari ho hari benshi, kuko usanga baba bari mu mitaka itandukanye, nubwo ngo bitabujije ko ngo no mu tundi dusantere, usanga hari urubyiruko ruri hirya no hino mu dusantere dutandukanye n’aharemye isoko, kuko uwo munsi benshi bahita bajyayo kubera ko haba hateraniye abantu benshi.

Umukozi  w’Akarere ka Huye ushinzwe ishoramari, ubucuruzi no guteza imbere umurimo yagize ati ‘‘hari abihangiye umurimo, bavuga ko bibatunze, kuko nyuma y’imyaka 2 cyangwa 3 usanga afite ubushobozi, agakomeza kwiga kaminuza, bitabujije ko hari n’abarangje kaminuza barimo’’.

Yavuze kandi usanga urubyiruko rucuruza mitiyu, mobile money na airtel money na tigo cash, usanga baba bari mu dusantere nko kuri Arete, Kinazi, Ngoma, Maraba, Tumba no mu Mujyi wa Huye, aho ho usanga ari benshi bitewe ni uko haba hari uruhurirane rw’abantu benshi.

Uwo mukozi ahamya ko itumanaho rya mtn na airtel/tigo ryafashije abaturage, kuko iyo ubonye ahari umutaka w’iryo tumanaho, bamufasha kugura umuriro n’amazi bifashishije iryo koranabuhanga, kuko umubyeyi ashobora gutuma umwana ati ‘‘genda ungurire ku mu agenti wa mitiyu ya 100 cyangwa se ya 200, akabasha gutelefona hirya no hino mu gihugu’’.

 

 

 

To Top