Amakuru

Huye: Kubyara indahekana ni imwe mu mpavu zo gusenyuka kw’ ingo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko kubyara indahekana bigira ingaruka nyinshi ku muryango, zirimo gutandukana kw’abashakanye.

Mu gihe usanga hakiri bamwe mu baturage bafite imyumvire yo kubyara abana benshi ndetse b’indahekane mu rwego rwo kwagura umuryango. Aha  usanga biviramo bamwe mu bagabo guta ingo, bakajya gushaka undi mugore, kuko iwe usanga hari zimwe mu nshingano z’urugo zitari kubahirizwa uko abyifuza, nka zimwe mu ngaruka zigaragazwa na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye.

Uwitwa Josephine Uwizeyimana w’imyaka 36, utuye mu Kagari ka Gitovu, Umurenge wa Kinazi, ho mu karere ka Huye, avuga ko kubyara indahekana byatumye ibibazo by’urugo byiyongera, bituma umugabo amutana abana batandatu bari bamaze kubyarana.

Uwizeyimana ati “Mfite abana batandatu barimo n’impanga. Harimo abarutanwa umwaka umwe gusa. Umugabo yarantaye arigendera amaze kumenya ko ntwite umwana wa gatandatu, ubu mbayeho mbacira inshuro njyenyine, gusa nibura ubu naboneje urubyaro, kuba ntakibyara bituma mbona utubaraga two gukomeza gucira inshuro abo mfite.”

Uwizeyimana ,akomeza avuga ko uretse kuba umugabo yaramutaye, bamwe mu bana be bagize imirire mibi kugeza ubwo bagiye mu mutuku, ariko abifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima, barimo kugenda bakira bitewe n’imfashanyo ahabwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Huye, Kankesha Annonciate , avuga ko ingaruka zo kubyara indahekana ari nyinshi kurusha uko abantu babitekereza nko kwaguka k’umuryango.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Huye, Kankesha Annonciate , avuga ku ngaruka zo kubyara indahekana ko ari nyinshi kurusha uko abantu babitekereza nko kwaguka k’umuryango.

Ati “Ingaruka zo ni nyinshi, duhereye ku mubyeyi ubyara we asaza vuba. Iyo abyaye abana, ugasanga anabakurikiza harimo umwaka umwe hagati y’umwana n’undi, intege zirashira ugasanga ashaje vuba. Biteza ingaruka mbi zirimo gutandukana kw’abashakanye kubera ko hari inshingano z’urugo ziba zitari kubahirizwa uko bikwiye, ugasanga kandi abashakanye bitana ba mwana, hakavuka agasigane ko kwita ku nshingano z’urugo. Izindi ngaruka ni uko umuryango ukena.”

Kankesha, Akomeza avuga ko kubyara indahekana bikurura amakimbirane mu muryango, bigatera ubuzererezi, ubucucike mu mashuri, kurwaragurika no kugwingira bitewe n’imirire mibi, kutabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi.

Akomeza avuga kandi ko igisubizo cy’ikibazo cyo kubyara indahekana gikwiye gushakirwa mu kuganira k’umuryango.

Ati “Iyo muganiriye nk’umuryango mugasezerana umubare w’abana mwifuza kubyara hakiri kare ndetse mu kaba mwanabiganiraho mbere yo kurushinga , mugasezerana intera muzajya mushyira hagati y’abana mubyara, byose birizana, ubuzima bwiza murabugira, n’ubukungu murabugira.”

Umubare w’abaturage bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro, mu karere ka Huye mu mwaka wa 2020 ni 63.3%, umwaka wabanje wa 2019 bari kuri 62.7% n’aho mu 2018 ho bari 59% nk’uko iyi mibare itangazwa n’aka karere.

Inkuru ya Adelphine UWONKUNDA

 

To Top