Abaturiye icyanya cy’inganda cya Huye giherereye mu Kagari ka Sovu Umurenge wa Huye mu Karere ka Huye, barasaba ubuyobozi ko imirimo yo kubaka inganda muri iki cyanya yakwihutishwa, mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abahatuye.
Mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Huye kiri i Sovu kuri ubu hahinzemo ibigori, inganda 2 ni zo zirimo gukora icyakora hari izindi 2 ubu zirimo kubakwa, abaturiye iki cyanya bavuga ko babona imirimo yo kubaka inganda muri aka gace yadindiye, kandi bari bakitezeho kuzaha akazi abaturage batari bake biganjemo urubyiruko.
Bati“aho kubakamo inganda natwe tubone akazi bahisemo guhingamo ibigori, n’izindi zirimo kubakwamo ibikorwa byo kubaka bisa nibyahagaze kandi byibuze twari tuzi ko bigiye kudufasha kubonamo akazi kubera ibyo bikorwa”.
Ange Sebutege Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko kuri ubu hari gahunda yo gukomeza gushishikariza abashoramari kuza ku gikoreramo, kuko hari n’abarimo gusaba Minisiteri y’Inganda kuza kugikoreramo icyakora ngo babanje no kubanza gutunganya igishushanyo mbonera cy’iki cyanya.
Inganda ebyiri urw’ibiryo by’amatungo ndetse n’urutunganya imyanda zikaba ari zo zatangiye gukorera muri iki cyanya, izi zikaba zaratangiye gukora muri 2016, nyuma y’imyaka itanu zubakwa, kuri ubu hakaba harimo kubakwa izindi nganda ebyiri zirimo uruzatunganya imizabibu n’uruzakora amafu.
Ubuyobozi bw’ako karere bwo buvuga ko gahunda ihari ari iyo gukomeza gushishikariza abashoramari kuza kuhashyira inganda n’abasanzwe bafite inganda muri aka karere zikorera ahatemewe kugana iki cyanya zikajya kihakorera.
Eric Habimana