Umuco

Hirya y’imbago washyiriweho n’abantu wazirenga

Ikibazo ntikiri mu byo abantu bavuze utazageraho; ikibazo ni; wowe ahugana urahazi?

Ikibazo si uko bavuze ko utazashaka ikibazo ni wowe uri gukora iki ngo ushake? ikibazo si uko bashyizeho nyira ntarengwa y’amashuri ugomba kwiga wowe uri gukora iki ngo wige?

Ikibazo si uko bavuze ko ntacyo uzimarira ahubwo ikibazo ni uri gukora iki ngugire icyo wimarira? igikenewe mu rugendo si byo wumva, ubwirwa  ahubwo icyo ingenzi mu rugendo ni kumenya aho ushaka kugera.

2 Abami :7:3

Kandi ubwo hariho abagabo bane b’ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki?

2 Abami :7:5

Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw’Abasiriya. Bageze aho urugerero rw’Abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo.

Wowe ni iki kikwicaje aho? Inyuma yaho bavuze ko utagomba kurenga urabona koko utaharenga? Uyu munsi wa none ndagira ngo ngutangarize ko hirya yaho uhagaze naho na hawe.

Ntawutanga icyadafite

Icy’umuntu  afite n’icyo atanga; ikiri mububiko ni cyo gisohokamo muyandi magambo ntawutanga icyadafite; umubi atanga ibibi abivanye mububiko bwe bubi; umwiza na we ni uko. mububiko habamo ubutunzi bw’uburyo bubiri:-ubwawe bwite ndetse n’ubwo wabikijwe.

Ni iki ufite mu bubiko bwawe? ese abandi bungukira kuki icyufite? cyaba icyo wabikijwe n’icyo wita ko ari mutungo wawe bwite?

Ibyakozwe n’Intumwa 3:6

Petero aramubwira ati: “Nta mafaranga mfite, yaba ifeza yaba izahabu, ariko icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yezu Kristo w’i Nazareti, ndagutegetse nti: ‘Haguruka maze ugende!’ ”

Ni uko nimuhane umwanya buri muntu atange icyafite, kugira ngo n’abadafite bagire icyo bagabana; icyo nsobanura ni iki? Ni uko icyufite ntacyo mfite kandi nanjye icyo mfite ntacyufite mu yandi magambo umuntu  akeneye undi.

Abantu bakeneye kubwirwa kwemera Kristo ariko kandi igitangaje ntibakeneye ubabwira ko azagaruka maze agacira abari mu isi imanza zijyanye n’ibyo bakoze

Mu yandi magambo bakeneye kubwirwa  amagambo abaryoheye ndetse n’imirimo itangaje yagiye akora, babwirwe ko na bo bazagirirwa neza ariko ntibakeneye kubwirwa ko  Yesu azaza. reka nkubwire ngo bitinde bitebuke azagaruka.

Ibyakozwe n’Intumwa :24:24

Hashize iminsi Feliki azana n’umugore we Durusila w’Umuyahudikazi. Atumira Pawulo maze amutega amatwi ngo amubwire kwemera Kristo Yezu icyo ari cyo.

Ibyakozwe n’Intumwa :24:25

Igihe Pawulo asobanuye ibyerekeye imibereho itunganye no kumenya kwifata, n’umunsi Imana izaciraho imanza, Feliki agira ubwoba maze aravuga ati: “Ba ugejeje aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumira.”

Wikwiha igihe nguzaba ubitunganya dore burije kandi burenda gucya Kristo arakomanga k’umutima wawe ngo niwumva ijwi rye ukingure nawe arinjira.

Nsoza ndagira ngo nkwibutse ko azagaruka nk’uko yabisezeranye natwe azaza ntazatinda.

Ikigero uriho cyose cyaba icy’imyaka cg icy’ubukungu,.. Nturarenga gukenera abagufasha

Mu cyigisho giheruka twarebeye hamwe buryo ki ukeneyemo abandi ndetse ko icyufite ntacyo mfite;urankeneye nanjye ndagukeneye mbese ni ngira nkugire.

Ndagira rero nongereho iri naryo ko uko waba umeze kose ndetse ni uko waba ukomeye kose uracyakeneye abandi; ariko ikibazo nkubaza ni; mbere yuko ukenera abandi bo aho bagukeneye barakubonye?

Kuva 17:11

Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha

Kuva :17:12

Maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n’undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga.

Niba ushaka kwihuta uzagende wenyine ariko nukenera kugera kure uzajane n’abandi; nsoza ndongera kukubaza nti ‘‘aho abandi bagukeneye barakubonye? None se n’umara kuruha uzi ngo wowe uzababona? Reka nongere nkwibutse ko ukeneye ubufatanye n’abandi.

WIKWEMERA KUBA UMUFANA

Ubundi umufana iteka ntazi ibibera muri ‘‘dressing room’’ (urwambariro) ntazi ibibera mu ruganiriro, ibye gusa na kamo no kwakira amakuru agejejweho, ibyo bimuhindura kuba imbata y’ibyo afana; uwafana maze akabikurikira buhumyi.

Uko ni ko na Abakristo benshi bari basa na batagira urutabe (umugabane) ku byo ubwami bahora barekereje kumva abo bafana icyo bavuga, maze bagakoma akamo batabanje no kugenzura, ibyo bibahindura kuba imbata z’abatwara aho kuba aba batuwe n’uwatubambiwe.

Matayo 23:15

“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana w’i Gehinomu.

Reka nsoze nkubwira ko institutions zose aho ziva zikagera na ‘‘Doctrines’’ zirya wagize nyambere, ibyo weretswe nibyo bike kuruta ibiri nyuma y’irido rero wiba ingaruzwa muheto yo gufana no kuyoboka abantu kuruta kuyoboka inzira y’ukuri n’ubugingo, kuko n’ukomeza kuba ingaruzwa muheto yabo ufana uzisanga habi kuruta aho bari.

ESE UTARABITANGA NTIBYARI IBYAWE?

Umubwiriza ati” ntukihutire kubumbura akanwa kawe kugira icy’uvugira imbere y’Imana, kuko Iri mu ijuru nawe ukaba mu isi, nkunze kubona abantu benshi bakunda kugenza uko abandi bagenje ndetse n’imvugo zabo zirabihamya bati” natwe tuzatanga…..ariko munyuma bikaba ingorabahizi guhigura ibyo batanze!

Ese ni iki kigushyiraho igitutu? Ntuzi ububiko bwawe uko bungana? None se ntuzi umusaruro uteganya kubona? Ni iki kiguhatira gutanga birya udafite wamara n’igihe ubibonye ntubishitse? Ananiya na mukiwe ngo bashaka kugenza nk’uko izindi ntumwa zabigenzaga ariko ntibabikora nk’uko bari babyiyemeje!

Ibyakozwe n’Intumwa 5:4

Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigīra inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.”

Kwibeshya gukomeye n’ukuvuga ibyutazakora, ibyanditswe byarambwiye ngo” guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa ni uko utari kuwuhiga’’. Nsoza ndagira ngo” nkubwire ngo ni byiza gutanga icyufite cyangwa uzi neza ko uzashitsa.

Umuntu ntagushwa n’ibyo twita ibigusha ahubwo agushwa cyangwa ageragezwa n’ibyo bamwogeza. Imbarutso yo kwishyira hejuru iva mu byo batubeshya ko twabaye byo cyangwa turi byo.

Nibakubwira ngo ‘‘uri iki, uzabwire intekerezo zawe n’umutima wawe uti” uwo ndi we s’uyu bavuze, ahubwo nd’uwo imana yaremye indemeye imirimo myiza muri Kristo Yesu.

IMIGANI27:21 hagira hati “Uruganda rutunganya ifeza, N’itanura ritunganya izahabu, kandi umuntu ageragezwa n’ibyo bamwogeza’’.

Reka nongere nti” uramenye; ibyo bagusingiza hari ubwo byakuzitsa; erega Herode ntabwo yarasanzwe yiyumva nk’Imana ariko umunsi rubanda rwahaze ibyo yari yabateretse; ngwaterure kuvuga bati” avuze nk’Imana! rimwinjiramo nawe ako kanya atangira kwiyumva nkayo; nyamara ni cyo cyabaye intandaro yo gushiramo umwuka, rero  na we ibyo bagushima nutabyishisha hari ubwo ryaba iherezo ryawe.

Igihe cyose uzumva ijwi rya bafana bakwita iki na kiriya, bizagutere gushishimura imyenda  bakwambitse ubishimire Imana, nkunda Petero ngo bamaze gukoreshwa n’Imana guhagurutsa ikimuga abantu batangira kubogeza no kubatangarira arababaza ati” Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?

Baho mu buzima bw’ubahisha Imana kuruta kwiyumva no kumva abafana, kuko byinshi mu byo bavuga hari n’ubwo ari umugani baguca.

BURYA BENSHI MUBA KWIYEGEREZA CYANE SI UKO BANYUZWE N’IBYUVUGA CYANGWA UKORA AHUBWO HARI NDONKE BAGUSHAKAMO

Bene abo bantu uzababona kenshi bakwiyegereza; bazagutumira ku meza yabo, bazakubwira kenshi ko bagukunda; ariko nyuma yo kugushinguzamo icyo bagushakagaho cyangwa bakakibura bazakwanika.

Ibyakozwe n’Intumwa 24:26

Icyakora kandi yiringiraga ko Pawulo azamuha ruswa, ni yo mpamvu yahoraga amutumira kenshi ngo baganire.

 Ibyakozwe n’Intumwa :24:27

Imyaka ibiri ishize, Umutegetsi Feliki asimburwa na Porikiyo Fesito. Ni uko Feliki ashatse kunezeza Abayahudi asiga Pawulo ku ngoyi.

Abenshi muri bo nubwo wibwira ko ari ncuti bazagusiga ku ngoyi aho kuyigukiza!

Ndagusabira amaso ahweza akamenya ikigenderewe mubakwaka umubano hato utazasa n’utunguwe.

BITUNGANIRA ABATUNGANYE

Indirimbo nziza zumvwa n’ufite ubwiza bwazo  muri we; ijambo ryiza ry’umvwa n’abafite ineza muri bo; ku rundi ruhande abuzuye ikibi byose kuri bo nta cyiza kibamo, kuko icyo (kibi)cya bahumye amaso ndetse kikabaziba ingoma z’amatwi bahinduka  ibihuri ndetse n’ingumba zo kutigera babona icyiza namba, erega burya ikiri mu muntu ni cyo cy’umva kandi nicyo kibona.

Tito :1:15

Abatunganye nta kitabatunganira, naho abanduye imitima batemera Kristo nta na kimwe kibatunganira, ubwenge bwabo buba bwononekaye n’imitima yabo iba itakibashinja ikibi.

Tito 1:16

Bemeza ko bazi Imana, nyamara ibyo bakora bikabavuguruza. Ni indashoboka n’intumvira, nta cyiza na kimwe wabashinga gukora, rero ntugatungurwe n’ikinegu cyabo ngwaha ube wahengamira aho nyamwinshi iherereye ahubwo uzakore igikwiye.

Ubwo yabinyuzemo ntakabuze nanjye azahanyuza

Imana ishimwe, kuko dukiza mu makuba yacu yose uko angana.

Abeheburayi :2:18

Nuko rero abasha kugoboka abageragezwa, kubera ko na we yageragejwe akababazwa.

Bityo rero ntizigera idutererana cyangwa ngw’iduhane, ahubwo hamwe n’ibitugerageza izakomeza kutubera ubuhungiro; abandi bashobora kuduha inkwenene no kuturyanira inzara, mu gihe tugeragezwa ibyo batarimo (ibigeragezo) ariko we  yabisogongeye byose uko byakabaye; ni cyo gituma aho kumuhunga mpugijwe n’ibihuha; nzarushaho kumwegera kugira ngo ari we utsindishiriza.

Ibanga ryo kujyana n’isi (igihe) si ukuzengurakana na yo; kuko warwara muzunga ikagutura  hasi

Ahubwo  ibanga n’ukumenya aho ihagurukira naho igana kuko izagaruka ikagusanga aho yahagurukiye

Umubwiriza :1:9

Ibyabayeho ni byo bikomeza kubaho, n’ibyakozwe ni byo byongera gukorwa, nta gishyashya kiba ku isi.

Umubwiriza :1:10

Iyo hadutse ikintu gishya baravuga bati: ‘Kiriya kintu ni gishya.’ Nyamara na cyo kiba cyarigeze kubaho mu bihe byahise. rero hagarara mu mirongo migari y’ubuzima wemera wijyanwa n’ikije cyose.

Shalom

Ndagijimana Bizoza Espoir

To Top