Umuco

Hindura icyerekezo cyawe niba wifuza umugisha w’Imana

Mwaramutse neza. Dufatanye ijambo ry’Imana dusanga muri Yohana 21:5-8

Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya? ” Baramusubiza bati “Nta cyo .”

6.) Azababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata. ” Nuko bararujugunya ntibaba ntakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.

 

7.) WA mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu. ”

Nuko Simoni Petero yunvise ko ari Umwami, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja.

 

8.) Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi kuko batari kure y’inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri.

 

Intego :”Hindura icyerekezo cyawe niba wifuza umugisha w’Imana. ”

 

Muri kigihe abantu benshi bavuye ku murimo w’Imana, basubiyeyo barahunze kubera ingorane ziriho. Bari byabo ko barashakisha ariko ntacyo babonye barashonje, bararushye. Ntacyo bafata aho berekeje basanga harakamye.

 

=Ariko umwami Yesu Krisito arakubwira ngo hindura icyerekezo cyawe Urebe iburyo bwawe urafata amafi menshi.

 

=Abigishwa babonye Yesu Krisito yapfuye basize umurimo yabashinze, baragenda basubira kuroba ku nyanja ntibagira icyo bafata bituma, Yesu abahamagara arababaza ati mbese mufite icyo kurya?  Nabo baramubwira ngo ntacyo.

 

=Waba nawe warataye umurimo w’Imana ukaja kwishakiriza, hanze none wabuze icyo ufata, usanga byarakamye, garuka umubwire uti ntacyo mfite arakubwira icyo uri bukore.

 

=Bwira Yesu byose niwe wenyine wo kukurengera, afite ububasha ku bintu byose aho uri azagutabara.

 

=Hindura icyerekezo cyawe Yesu akwereke uko ukwiriye kuroba, urabona umugisha mwinshi Imana ibagirire neza.

 

BA MASO!

Urinde  icyo wagabiwe kuko abo muri kumwe bose si ko bakubereye  maso; harimo abarekereje Ngo n’uhondobera bakwibe ikibitsanyo cyawe! Rero ba maso hato utazisanga usigaranye intumbi za ryamiwe n’abandi.

 

1 Abami :3:17

Umwe muri bo aravuga ati “Nyagasani, nabanaga n’uyu mugore mu nzu imwe, bukeye turi kumwe mu nzu mbyara umwana.

 

1 Abami :3:19

Ariko nijoro umwana w’uyu mugore arapfa, azize y’uko yamuryamiye.

 

1 Abami :3:20

Icyo gicuku arabyuka, ankura umwana mu gituza ubwo umuja wawe nari nsinziriye, amuryamisha mu gituza cye, wa wundi wapfuye amuryamisha mu gituza cyanjye.

 

Niba haraho wahunikiriye ukibwa ndetse ukaguranirwa ukaba usigaye ugira ngukore ibyo wakoraga bikanga; iki n’igihe cyo gukanguka kugira ngo Kristo abone uko akumurikira; uko uyu mugore yicuye akisangana intumbi itari iyo umwana we ariko agaharanira uburenganizra bwo kugarurirwa uwe ari muzima, na we byakunda ko kirya watakaje mu gihe cy’ubuhenebere ukigarurirwa.

 

 

Ndagijimana Bizoza Espoir

To Top