Ubukerarugendo

Hatangijwe ubukerarugendo bushingiye ku muco w’inzira z’amateka y’abami

Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe ku nshuro ya mbere ubukerarugendo bushingiye ku muco w’inzira z’amateka y’abami.

Hakozwe urugendo rw’ibirometero 10, abantu banyura mu nzira eshatu zigana ku ngoro y’Umwami Mutara Rudahigwa no ku Rwesero.

Umuhango wo gutangiza uru rugendo wari urangajwe imbere na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Madamu Rosemary Mbabazi wavuze ko uru rugendo rugamije kwagura ubukerarugendo bukorerwa mu gihugu by’umwihariko ku gicumbi cy’umuco i Nyanza.

Yagize ati “Ubukerarugendo bushingiye ku muco w’inzira z’amateka ntibwari bumenyerewe mu Rwanda, ariko buje kwagura ubukerarugendo bwari busanzwe bukorwa mu gihugu, cyane cyane ku gicumbi cy’umuco i Nyanza.”

Minisitiri w’urubyiruko avuga ko ubu bukerarugendo buzatuma Akarere ka Nyanza gasurwa kurushaho, bikazongera ubukungu bwako.

Umuyobozi mukuru w’ingoro z’igihugu z’umurage, Amb. Masozera Robert avuga ko ubukerarugendo bushingiye ku muco w’amateka y’abami bwateguwe mu gihe cy’umwaka ku bufatanye n’inzobere muri byo zo mu Budage.

Ati “Iyi gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku muco w’inzira z’abami twatangiye kuyitegura mu gihe cy’umwaka wose tubifashijwemo n’inzobere zikaba n’inshuti zacu zo mu Budage kuko ubu bukerarugendo bumenyerewe mu bihugu by’u Burayi.”

Avuga ko ubukerarugendo bwahawe amanota 75 ku bw’ibintu binyuranye bigaragara muri izo nzira 3, bikaba bingana na 75, bityo bugahabwa amanota 75, amanota bivugwa ko Ari menshi kuko ahandi hakorerwa ubu bukerarugendo ku isi usanga hafite amanota hagati ya 50-60, ngo uretse hamwe na hamwe ku isi hageza ku manota 80.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko ubukerarugendo bushingiye ku muco buzongera abashyitsi n’abakerarugendo muri aka Karere ka Nyanza.

Yagize ati ” Aya ni amahirwe tubonye nk’Abanyarwanda muri rusange n’abaturage ba Nyanza by’umwihariko, bizatwongerera abashyitsi n’abakerarugendo, bikazongera umutungo w’abaturage n’uw’Akarere kacu ka Nyanza.”

Kajuga Robert ushinzwe umuco muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, akaba n’umwe mu bakoze urugendo rw’ibilometero 10 binyura mu nzira eshatu mu muhango wo gushyira ku mugaragaro ubu bukerarugendo yavuze ko banyuze mu nzira zirimo imihanda isanzwe ya kaburimbo, imirima, amashyamba, utuyira tunyura mu baturage n’ahandi.

Ati “Uru Rugendo mu by’ukuri ni rwiza, rwanshimishije kuko nanyuze ahantu henshi numvaga mu magambo ariko ntarahabona. Urugendo rwari rwiza rurimo abayobozi, abaturage, abana n’urubyiruko”

Iradukunda Francine ni umwe mu baturage b’Akarere ka Nyanza, avuga ko yishimiye urugendo yakoranye n’abandi mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ubukerarugendo bushingiye ku muco w’inzira z’amateka.

Yagize ati “Mvuka hano i Nyanza kandi ndahatuye ariko hari ahantu twanyuze nari mbonye bwa mbere kandi nahabonye ibyiza byinshi nk’icyuzi cya Nyamagana sinari bwakibone negereye aho kiri ariko uyu munsi nacyegereye neza ndakireba, imisezero y’abami n’abagabekazi, imisozi myinshi yitegeye umujyi wa Nyanza n’ibindi.”

Inzira zatashywe muri uyu muhango ni 3 mu nzira 7 zihari, bityo izisigaye 4 zikazatahwa mu mwaka utaha

To Top