Amakuru

Haribazwa imirimo izasubukurwa mu byumweru 2

Basanda Ns Oswald

 

Itangazo ry’ibyemezo y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020, ku bijyanye no gukomorerwa gahunda ya ‘‘Guma mu rugo’’, iterwa na COVID-19, yahereye ku wa 15 Werurwe 2020, kuri ubu,  Abanyarwanda n’abaturarwanda bakomorewe imirimo imwe n’imwe, bakaba bategerezanyije amatsiko yo gutangira imirimo ku wa mbere ku wa 04 Gicurasi 2020.

 

 

Imwe muri iyo mirimo izasubukurwa harimo ibikorwa by’inzego za Leta n’ibyo abikorera, inganda n’imirimo y’ubwubatsi, hoteli na resitora, siporo y’umuntu umwe hanze, imodoka rusange zitwara abantu ariko hagati mu intara, abambaye udupfukamunwa nibo bemerewe kugenda muri bisi, gushyingura hakajyayo abantu 30.

 

 

Servisi zemerewe gukomeza gukora hari amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarengeje abantu 50% by’abacuruzi bemewe kuyakoreramo,

 

 

Naho serivisi zizakomeza gufunga harimo amashuri, insengero, ahakorerwa siporo n’imyidagaduro,  moto n’amagare, imipaka keretse gutwara ibintu gusa, usibye ubwikorezi bw’ibicuruzwa, Abanyarwanda batahuka bazashyirwa mu kato iminsi 14, ingendo zirabujijwe uhereye saa mbiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo. Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.

 

 

Ingamba zashyizweho mu gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19, harimo gukomeza gupima abantu banduye icyo cyorezo, gukomeza kwambara udupfukamunwa mu gihe cyose hari aho uhurira n’abandi bantu benshi, kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima harimo nko gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga, igihe cyose bishoboka, haba mu kwishyurana no gukoresha servisi z’imari.

 

 

Amashuri ni kimwe mu byatumye ababyeyi batishima, kuko umwaka w’amashuri wa 2020 ugiye kubera abana babo imfabusa, ni kuvuga ko bazafungurirwa muri Nzeri 2020 niba icyorezo cya COVID-19 nabwo kizaba gicogoye, nanone ababyeyi bibaza amafaranga batanze igihembwe cya mbere bizagenda gute.

 

Gusa ibyiza ni uko mu gihe abanyeshuri bazaba batangiye muri Nzeri 2020, noneho bazaba bahinduye ingengabihe yifuzwaga na benshi dore ko kugira ngo bazafate iyo gahunda yari ikwiriye kuzashyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2022 ariko uhereye uyu mwaka bikaba bigiye gushoboka kubera gahunda idasanzwe ya COVID-19.

 

 

Ikindi kibazo abantu bibaza, ko usanga abacuruzi baciriritse mu masoko badasobanukiwe n’ikoranabuhanga ry’ihererekanya amafaranga, ese bazahugurwa bate ngo babisobanukirwe dore ko nta n’igihe bahawe cyo kwimenyereza, mu gihe bazahora bifashisha abakozi ba ‘‘agent’’ nanone ntabwo bizaba ari inzira irashe yo kwirinda coronavirus COVID-19.

 

Prof. Shyaka Anastazi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Ubukwe, hari abari bafite amataliki yo gusezerana haba mu murenge no mu itorero n’amadini, uhereye muri Mata nyuma y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, kugeza ubu bakaba baraheze mu gihirahiro, abo bakomeje kwibaza uko bizagenda.

 

 

Insengero, kiriziya n’imisigiti nanone ntabwo bari bahabwa igihe runaka bashobora gusubukurirwa, kuko bamenye byibura ko ari ibyumweru 2 cyangwa ukwezi barushaho kwitegura no gufata ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

 

 

Ingendo mu mujyi wa Kigali, abakozi ba Leta n’abikorera, bakomeje kwibaza niba ku wa mbere ku wa 04 Gicurasi 2020, aho abakozi bazakura imodoka zishobora kubatwara ku kazi, kuko bose badashobora kubona ubushobozi bwo kubona imodoka z’akazi zibatwara n’izibagarura, cyane ko bamwe batuye kure n’aho bakorera.

 

Abari mu ingendo n’akazi bakorera mu Intara n’Umujyi wa Kigali ntabwo babonye uburyo bashobora gutaha mu ingo iwabo, nabo bari mu gihirahiro, mu gihe kandi abakozi benshi batuye mu mujyi no mu ntara bakaba badashobora kugera ku kazi, ibyo bikaba byabaviramo guhita basimburwa mu gihe batabonetse ku kazi kandi ikoranabuhanga ridashoboka ahantu hose.

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020

 

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020

To Top