Uburezi

Hari icyifuzo ko habaho ubuhamya bw’abakize Covid-19

Eric Habimana

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, baravuga ko inzego zishinzwe ubuzima zigiye zisaba ko habaho ubuhamya y’abakize Covid-19, haba imidugudu n’utugari batuyemo, byatuma barushaho gukaza ingamba mu kwirinda icyo cyorezo, kuko kutamenya amakuru yabo  bituma benshi bakomeza kwirara, bigatiza umurindi ikwirakwira rya Covid-19 dore ko hari n’abavurirwa mu ingo.

Abo baturage bavuga ko mu gutangaza abanduye icyorezo cya Coronavirus, havugwa gusa uturere batuyemo. Ibi rero bituma bamwe mu baturage birara, kuko baba bakeka ko mu mudugudu wabo ntawe urarwara iki cyorezo, bityo bakavuga ko mu gutanga ubwo buhamya  bw’abayanduye, hagiye hatangazwa kandi imyirondoro yabo n’imidugudu baturukamo, byatuma barushaho gukaza ingamba mu gihe bamenye ko umuturanyi wabo yanduye.

Ati “nk’ubu se ko hari abarwayi iki cyorezo cya Covid-19 basigaye bavurirwa mu rugo, kandi tubona abantu bose baba bagenda wabwirwa ni iki ko uwo muturanye cyangwa mwiriranwa atarwaye, aho dukorera, aho tugenda, abo duturanye hose hari abo duhorana umunsi ku wundi, twe tubona bagiye batanga ubuhamya n’imyirondoro y’umurwayi yose, byajya bidufasha mu kwirinda no kwitwararika, kuko basigaye banabavurira mu ngo zabo”.

Umuvigizi wa Minisiteri y’Ubuzima Julien Mahoro Niyingabira yakuriye inzira ku murima abafite ibi byifuzo, ko Minisiteri y’Ubuzima idashobora guhatira abantu gutanga ubuhamya cyangwa se gutangaza imyirondoro y’abarwaye coronavirus, mu rwego rwo kubarinda ko bahabwa akato.

Niyingabira avuga kandi ko gutangaza imyirondoro y’umudugudu bihabanye n’ihame ry’ubuvuzi, kuko muganga aba agomba kugirira ibanga umurwayi.

Akomeza asaba abaturarwanda bose kurushaho gukaza ingamba mu guhangana na Covid-19, kandi buri muntu akabikorera, kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo.

Icyorezo cya Coronavirus, gikomeje kuyogoza ibice bitandukanye by’isi, u Rwanda na rwo rukaba rukomeje kwibasirwa, bisaba ko buri muturarwanda asabwa umusanzu we wo kwirinda arinda n’abandi abigira ibye atabijenjekeye.

 

 

 

 

 

 

To Top