Ubuzima

Hakwiye ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe-Dr. Iyamuremye

Ministeri y’Ubuzima iravuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, bamwe mu bayobozi muri iyo minisiteri bavuga ko iki gice cyagiye kirengagizwa, aho banasaba buri muntu wese kugira uruhare kuvuga kuri izo ndwara.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuzima RBC, igaragaza ko byibura mu Abanyarwanda batanu, umwe muri bo aba afite indwara zo mu mutwe, ni mu gihe abana bageze mu kigero cy’ubugimbi, umwe mu bana icumi na we aba afite indwara zo mu mutwe.
Ibi ni byo bituma Dr. IYAMUREMYE Jean Damascene ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC, aheraho agaragaza ko hakiri imbaraga nke mu kwigisha abantu kuri izo ndwara.

Ati“ ubukangurambaga kuri izo ndwara zo mu mutwe buracyari hasi, ni ikibazo gihangayikishije isi ariko kidahabwa umwanya uhagije n’imbaraga nk’izo cyakabaye ihabwa, ni byiza ko nkuko dushyira imbaraga mu zindi ndwara ndetse n’ibyorezo, ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe nabwo tugomba kubuha agaciro”
Ni ibintu kandi bishimangirwa na Dr Silas GISHOMA, Umwarimu muri Kaminuza ku buzima bwo mu mutwe.
Dr Yvonne KAYITESHONGA, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, avuga ko hari ingamba zo kwagura ubukangurambaga.
Ku wa 10 Ukwakira 2021, rwitegura kuzifatanya n’isi yose mu munsi ngarukamwaka wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, Imibare kandi itangwa n’inzego z’ubuzima, igaragaza ko ab’igitsinagore mu Rwanda ari bo bibasiwe n’indwara zo mu mutwe kurusha abagabo, mu gihe aho ibibazo mu buzima bwo mu mutwe byiganje ari mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo.

Eric Habimana

To Top