Umuco

Hagiye kumenyekana umunsi w’isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina

Rusesabagina Paul uheruka mu rukiko muri Werurwe uyu mwaka, aregwa hamwe n’abandi batandukanye barimo Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa FLN, bari kumwe kandi na Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” ku buvugizi bw’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi.

Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda, bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba, muri Kamena uyu mwaka, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu.

Ibyaha by’iterabwoba baregwa byakozwe hagati ya 2018 na 2019, ubwo abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN bafataga intwaro bakagaba ibitero muri imwe mu Mirenge ya Nyaruguru , Nyamagabe na Rusizi.

Isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be ryari rutegerejwe ku wa 20 Kanama 2021 ryamaze kwimurirwa igihe kitazwi.

Haburaga iminsi ibiri ngo uru rubanza rusomwe nibwo umuvugizi w’inkiko yatangarije itangazamakuru ko rutagisomwe kuri uyu wa gatanu kubera ubunini bwa dosiye yarwo.

Mutabazi Harisson ati “rwimuwe, isomwa ryari ku wa gatanu ntabwo rizaba ariko nibwo hazamenyekana indi tariki ruzasomerwaho”.

Ati “rwimuwe kubera ubunini bwarwo, ntawe utabibona ko urubanza rwamaze amezi angahe ruburanishwa, bigoye kurufataho umwanzuro mu kwezi kumwe”.

 

Millecollinesinfos.com

To Top