Amakuru

Hagaragaye abandi barwayi batandatu ba Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima iremeza ko kuri uyu wa 20 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi batandatu ba Coronavirus, byatumye umubare w’abarwaye iki cyorezo mu Rwanda uzamuka ugera kuri 17.

Mu bagaragaye bashya harimo Umufaransakazi n’umwana we w’amezi 10. Se w’uwo mwana ari mu basanganwe coronavirusi mu minsi ishize. Hari kandi Umunyarwanda waje aturuka i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kuwa 19 Werurwe, aho ibimenyetso bye byagaragaye agipimwa ku kibuga cy’indege.

Hagaragaye kandi Umunyasuwedi waje aturuka muri Suwedi kuwa 3 Werurwe 2020, ariko akaba yaragaragaje ibimenyetso kuwa 18 Werurwe, ndetse n’umunyarwanda usanzwe akora ingendo mu mahanga wagaragaje ibimenyetso kuwa 18 Werurwe.

Uwa Gatandatu ni Umunyarwanda wageze mu Rwanda kuwa 19 Werurwe avuye i Doha muri Qatar anyuze mu Buhinde.

Abarwayi bose baravurirwa ahantu habugenewe, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, aho ihamya ko hashakishijwe abantu bahuye n’aba barwayi kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abantu bose bageze mu rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 uhereye igihe bagereye mu Rwanda,  hakurikizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Hagati aho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, kuri uyu wa 20 Werurwe yasohoye amabwiriza ategeka utubari two mu mijyi gufunga saa tatu z’ijoro, mu gihe utwo mu cyaro two tugomba gufunga bitarenze saa moya.

Igihe cy’ifungwa ry’ibyumweru bibiri ry’amashuri n’insengero, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibishimangira, gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko icyorezo cya Coronavirus kigenda gifata intera.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi ndetse no gusiga intera ya metero imwe hagati y’abantu no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Kuva umurwayi wa mbere yatangazwa ko yagaragaye mu Rwanda, kuwa 14 Werurwe, umunsi umwe wo kuwa Kane tariki 14 ni wo utaragaragayeho umurwayi mushya.

To Top