Basanda Ns Oswald
Ku wa 25 Gicurasi 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yahagaritse ku mirimo Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianey wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yakuyeho kandi Gasana Jean Marie Vianey wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Kugeza ubu, nta tangazo ryerekana icyatumye abahagarika, gusa mu mwiherero uheruka w’abayobozi b’igihugu mu ntangiro z’umwaka wa 2020, yasabye abayobozi mu nzego nkuru za Leta ko mu gihe umuyobozi atujuje inshingano ze, yari akwiye kugira ubutwari bwo kwegura akajya mu mirimo ye bwite.
Mu bandi bayobozi bakuru b’igihugu bamaze kuva ku myanya yabo, hari Dr Gashumba Diane Minisitiri w’Ubuzima, Evode Uwizeyimana, Dr Munyakazi Isaac, Nduhungirehe, Gen Patrick Nyamvumva wari Minisitiri w’Umutekano n’abandi.
Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yahawe uwo mwanya mu 2018, yari amaze imyaka 2, asimbuye Mureshyakwana M Rose. Gasana yagiye kuri uwo mwanya amaze imyaka 9 ari Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu.
Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yasimbuye Murenshyakwano Jean Marie Vianey, na we asimbuye Munyentwari Alphonse, akaba na we yarasimbuye Inyumba Aloysiya witabye Imana.
Gatabazi Jean Marie Vianey wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yaramaze imyaka 3 n’amezi 9, uhereye Kanama 2017, yabaye Depite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 14.
Gatabazi yavukiye ahitwa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, amashuri abanza yayize ku Mulindi, amashuri yisumbuye yayize EAV Kabutare, Kaminuza ayigira KIST na Mount Kenya University, arashatse afite abana 4.
Gatabazi Jean Marie Vianey wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasimbuye Musabyimana Jean Claude, na we yaje asimbuye Bosenibamwe Aimé uherutse kwitaba Imana, na we yari yasimbuye Rucagu Boniface.