Ubuzima

Gufata neza imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA bituma utanduza uwo mwashakanye

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC kiravuga ko ubushakashatsi bwemeje ko umurwayi wa SIDA ashobora kutanduza igihe yaba yarafashe neza imiti igabanya ubukana.
Ibi kandi binemezwa na bamwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bafashe imiti neza bemeza ko ibyuma bipima ubwo bwandu bitakibubona mu mubiri wabo.
Nk’uko ikigo gishinzwe guteza imbere ubuzima mu Rwanda RBC kibitangaza, ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ubana n’agakoko gatera sida, ufata imiti igabanya ubukana neza bimuha amahirwe yo kugabanya virusi ya SIDA mu mubiri. Nkuko bitangazwa na Dr Janvier Serumondo ushinzwe ishami ryo kurwanya hepatite n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu kigo gishinzwe guteza ubuzima RBC.
Ati “ni byiza ko abantu bose bipimisha kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze, yaba abagiye kubana, abashakanye, ndetse buri munyarwanda wese akamenya uko ahagaze, ikindi nuko kuba maze kumenya ko banduye ni byiza ko bafata imiti neza kandi ku gihe, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko uwufata imiti neza adapfa kwanduza uwo bashakanye
Ni ibintu kandi binashimangirwa na bamwe mu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA, umuturage twahaye izina rya Uwimana, yavukanye agakoko gatera sida hari kandi n’undi twise Niyonkuru n’umugore twise Nyiramana bose bafashe imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ariko kuri bo bavuga ko bamaze imyaka isaga 5 bafite ubwandu kandi abo bashakanye nabo kugeza ubu nta kibazo bafite, ikindi ngo kubera gufata imiti neza basigaye banabapima bagasanga mu maraso ntayikirimo.
Madame Sage SEMAFARA,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga nyarwanda rw’abafite Virus ya SIDA, RRP+, avuga ko bakomeje gukangurira abarwaye SIDA bo mu Rwanda hose gufata imiti kandi neza.
Ubukangurambaga bwatangirijwe mu mujyi wa Kigali kuri biteganyijwe ko buzagezwa mu gihugu kazamara ibyumweru bitatu, bugamije kurandura ubwandu bwa virusi itera SIDA, binyuze mu gushishikariza abafite ubwandu bwa SIDA, kugira uruhare bafata imiti igabanya ubukana neza.
Kugeza ubu ibipimo bitangwa na Ministeri y’Ubuzima bigaragaza ko 3% by’Abanyarwanda bafite agakoko gatera SIDA, abiganje bakaba ari abagabo.
Eric Habimana

To Top