Uburezi

GS/Kimironko : Ababyeyi barashimira Perezida wa Repubulika mu kububakira igorofa no guca ubucucike mu mashuri

Basanda Ns Oswald 

Ababyeyi, abarimu b’Ikigo cya Groupe Scolaire Kimironko I barashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, inkunga yabateye akabubakira ibyumba 18 by’amashuri bigizwe n’amagorofa 2 (Etage) no hasi, bamushimira ko yabahisemo nubwo ntabwo yarabuze icyo abikoresha, byari byinshi ariko akabahitamo, mu rwego rwo kurwanya ubucucike no kugira ngo abanyeshuri bigire ahantu hasobanutse kandi heza.

Dusabeyezu Alphonsine umuyobozi w’urwunge rw’amashuri GS/ Kimironko

Dusabeyezu Alphonsine umuyobozi w’urwunge rw’amashuri GS/ Kimironko I, yavuze ko mbere bari bafite ubucucike bwinshi, ngo ibyumba 26 bari basanganywe byari bike, kuko bitari bihagije bitewe n’umubare mwinshi w’abanyeshuri bagana icyo kigo, dore ko kiri hagati y’imirenge ya Kimironko na Bumbogo, bigatuma abana baba benshi.
Yagize ati ‘‘Ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri, turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuba ahora areberera abana b’u Rwanda, tukaba tumushimira kuba yaratwubakiye igorofa ry’ibyumba 18 bishyashya, ubu abanyeshuri bicaye neza, nta bucucike tugifite’’.
Nubwo ngo ibikenewe byari byinshi ariko ngo mu bushishozi ngo yabahisemo, kuri ubu ibyumba byaruzuye abanyeshuri batangiye kubyigiramo, kandi ngo biga neza nubwo ngo umubare w’abagana iryo shuri wikubye hafi incuro ebyiri, kuko ngo ababyeyi bavuga bati ‘‘umwana wanjye agomba kujya kwigira mu igorofa (etage) nyakubahwa Perezida yaduhaye’’.

Ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri barishimira impano bahawe na Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Ababyeyi n’abana bagira bati ‘‘Turashaka kujya kwigira mu byumba Perezida yatwubakiye’’, kuri ubu ntabwo umuyobozi w’ishuri afite uburenganzira bwo kuba yakwangira umubyeyi uzanye umwana ugana iryo shuri, kuko bavuga ko bashaka kwigira kuri iryo shuri rya Kimironko I riherereye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Bati ‘‘ntabwo twiyumvisha uko ari twe yahisemo, yadushyize aheza natwe ntituzamukoza isoni kandi ntituzamutererana’’, buri mubyeyi araza avuga ati ‘‘umwana wanjye agomba kwiga hano’’, ibyo byatumye abana bagana iryo shuri bashya umwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri yisumbuye, wavuye kuri 240 bagera kuri 420 uyu mwaka w’amashuri 2020.
Umunyamakuru yashatse kumenya umubare w’abanyeshuri mu cyumba kimwe, umuyobozi w’iryo shuri yavuze ko bari hagati ya 40 na 50 mu ishuri, ariko ko umwaka utaha bafite gahunda y’ubundi buryo bazagenda bagabanya umubare w’abana mu icyumba.
Yagize ati ‘‘umwaka utaha, ubucucike buzaba bwashyize’’, mu rwego rwo gutanga ireme ry’uburezi muri icyo kigo, ngo bahereye mu mwaka wa 2018, aho abanyeshuri biga umunsi wose, mu gihe mbere bahoraga biga ingunga imwe bakabisikana, abandi nabo bakiga umugoroba.

Icyo ni ikigo rusange cya GS/Kimironko I ibyumba bishya n’ibyari bisanzwe

Umwaka wa 2019 n’umwaka wa 2020 abanyeshuri bo mu mwaka wa 4 n’uwa 5 w’amashuri abanza biga umunsi wose bagataha nimugoroba batongeye gutaha, dore ko ngo basigaye bafatira ifunguro ku ishuri nta vangura, nubwo ngo hari abana bafite ababyeyi babarizwa mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe, ngo nabo ntabwo bahezwa ku ifunguro ryagenewe abanyeshuri.

Perezida wacu turamushimira kuba yaratwubakiye igorofa ry’ibyumba 18 bishyashya,

Umuyobozi w’iryo shuri, yavuze ko mu mashuri yisumbuye, bafite amashami 2 ayo amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi ndetse ni imibare, ubukungu n’ikoranabuhanga.
Abarimu nabo babwiye itangazamakuru ko bagiye gukora nk’abikorera, bigisha neza, kuko ngo uburyo iryo shuri ari ryiza inyuma n’imbere, bazakora ibishoboka ngo abanyeshuri bahigira bazagire ubumenyi, hari ikibarimo (abanyeshuri).
Bati ‘‘uyu mwaka ushize twatsinze neza, tuzakorana umutima wacu wose, dukorera igihugu, mu banyeshuri 189 bakoze ikizami cya Leta batsinze neza, ntitugomba gusa neza ku nyubako gusa, ahubwo n’ubumenyi bigomba kujyana’’.
Muri abo banyeshuri bo mu mashuri abanza, 189 bakoze ikizamini cya Leta hatsinzwe 2, abanyeshuri bagiye mu mashuri y’icyitegerezo hatumwe 42, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyohereje abanyeshuri 153 muri boading’’.
Urwunge rw’amashuri GS/Kimironko I, kuri ubu abana usanga bishimye bafite akanyamuneza, bakina bidagadura bitewe ni uburyo bisanzura ahantu hagari, ndetse no kwicara ahantu heza, mu gihe bafata amasomo yabo bitandukanye no myaka yashize, aho bahoraga biga mu bucucike ariko baza kugobokwa n’umukuru w’igihugu, aho basigaye biga mu bwisanzure.

Abanyeshuri basigaye bidagadura bishimira impano ya Nyakubahwa Paul Kagame Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda

 

To Top