Basanda Ns Oswald
Abanyeshuri bo mu muri Groupe Scolaire Kimironko I) kimwe n’ibindi bigo hirya no hino mu gihugu batangije amasomo yabo, aho abana n’abarezi b’icyo kigo, bitabiriye itangizwa ry’amashuri nyuma y’igihe kingana n’amezi 7, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus Covid-19, bavuga ko bishimiye gutangira isozwa ry’igihembwe cya mbere cy’umwaka 2020, bakazakomeza n’ibindi bihembwe bibiri bisigaye hanyuma bagasoza umwaka.
Ndizeye Charles Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri GS/ Kimironko I, yavuze ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza bitabiriye amasomo ni 360, naho abanyeshuri basibye ni 89, mu banyeshuri 449 bari bakwiye kwitabira amasomo naho mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye haje abanyeshuri 169 mu gihe abasibye ari 121 naho abanyeshuri bari bategerejwe uwo munsi bari 290.
Mugemankiko Merkiade umwe mu babyeyi, utuye mu Kagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo Akarere ka Gasabo, yavuze ko na bo bishimiye itangizwa ry’amashuri, kuko abanyeshuri mu gihe Guma mu rugo yari ivuyemo wasangaga abanyeshuri bakomeza bazenguruka muri karitsiye, bityo ugasanga bibangamiye ababyeyi.
Yagize ati ‘‘Turashimira Leta yacu yongereye ibyumba by’amashuri, kuko nta bucucike buzongera kurangwa mu mashuri, amafaranga y’ishuri tugomba kuyashakisha kandi agomba kuboneka naho ingaruka za Covid-19 nta n’umwe zitagezeho’’.
Dusabeyezu Alphonsine Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri (Groupe Scolaire Kimironko I) riherereye mu Murenge wa Kimironko Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bashyizeho intero imwe igira iti ‘‘Tujyanemo mu kwirinda Coronavirus, tujyanemo mu gukora neza ibikorwa runaka’’, yavuze ko itsinda ry’abarezi ryakiriye itsinda ry’abanyeshuri, basobanurirwa ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus Covid-19 mbere y’uko amasomo atangira.
Umuyobozi wa GS/Kimironko I yasabye abarimu kurinda abana no kwirinda bo ubwabo, kimwe n’abanyeshuri, avuga ko uzarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo ko azaba ari umwanzi wa bagenzi be na we ubwe.
Amashuri yatangiye ku wa 02 Ugushyingo 2020, abanyeshuri batangiye ni abo mu mwaka wa 5 n’umwaka wa 6 w’amashuri abanza, hiyongeraho abanyeshuri bo mu mwaka wa 3, uwa 5 n’uwa 6 w’amashuri yisumbuye, ni bo batangiye kuri uwo munsi, intebe imwe yicarwaho n’umunyeshuri 1 bubahirije metero.
Yagize ati ‘‘Abandi basigaye bazatangira ku wa 23 Ugushyingo 2020 ari bo, abanyeshuri bo mu mwaka wa 4 kugeza mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, naho mu mashuri yisumbuye batangirane na bo mu mwaka wa 1 kugeza mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye’’.
Yakomeje agira ati ‘‘twumvaga gufungura amashuri ari nk’inzozi, turi mu bantu bakwibasirwa ku buryo bworonshye Covid-19, abo dufite ni abana n’urubyiruuko, rwihuta mu gukora bagatinda kumva’’.
Iki gihembwe cya mbere batangije, bazagisoza nyuma y’ibyumweru 4 hanyuma abana bakore ibizamini, bahabwe indangamanota zabo zisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020, nyuma yaho babone gukomeza ibindi bihembwe bibiri, aho icya mbere kizasozwa ku wa 02 Mata 2021, naho igihembwe cya kabiri kizasozwa muri Nyakanga 2021.
Bitewe no kurwanya icyorezo cya Coronavirus Covid-19, kuri ubu icyo kigo kikaba cyubaka ibindi byumba 7 mu rwego rwo kugira ngo bazubahirize intera ya metero hagati y’umunyeshuri n’undi, ibyo byumba bikaba bizaba byuzuye mu gihe abandi banyeshuri bazaba baje gutangira, ku kibazo cy’abarimu bagomba kwiyongera, bizakorwa umwaka utaha bitewe na gahunda ya Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) ku bufatanye na REB (Rwanda Education Board).
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri GS/ Kimironko I, abajijwe niba batarongeje amafaranga y’ishuri, yavuze ko bazi ko ababyeyi nabo bahuye n’ingaruka za Covid-19, ko ntabwo bashobora kongeza amafaranga y’ishuri ndetse ko batanabiteganya.
Yagize ati ‘‘ubukungu koko bwarahungabanye, ushoboye asindagiza udashoboye, umubyeyi utari warishyuye, agomba kwishyura amafaranga y’igihembwe cya mbere, naho ababyeyi bazishyura ibihumbi 17 y’ifunguro ry’abana, hiyongereyeho ibihumbi 3 mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu ku iterambere ry’ikigo, abo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe barasonerwa ntibishyura, ubu twubaka amashuri ushoboye adafite uburwayi, atanga umuganda mu kubaka, akoresheje amaboko ye’’.
Ikigo gifite amagorofa cyahawe impano na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kikaba gifite amashuri abanza n’ayisumbuye, gifite abarimu 21 mu mashuri abanza, mu mashuri yisumbuye hari abarimu 22 bose hamwe ni 43 naho mu rwego rw’ubuyobozi harimo 5, muri abo bose umwarimu 1 ni we utabashije kuza, bitewe n’impamvu yatanze ku giti cye.
Abarimu b’icyo kigo bamaze ibyumweru 2 bakarishya ubwenge, bihugura mu masomo,kugira ngo ibyo bibagiwe babashe kongera kubyibuka, abanyeshuri nabo bavuga ko bari bakumbuye gusubira ku ishuri, bavuga ko bafite inyota y’amasomo ngo barusheho gutera imbere mu bumenyi bigishwa n’abarezi babo.